Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yongeye guhura n’Abanyarwanda barwanya Leta y’u Rwanda ari kumwe n’umugore we Denise Tshisekedi, aba batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bari bahagarariwe na Eugene Richard Gasana na Charles Kambanda.
Gasana na Kambanda bagize itsinda ry’Abanyarwanda baba muri Amerika batavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda kandi basanzwe bakorana n’abanzi barwo barimo na FDLR.
Tshisekedi yahuye nabo mu gihe yari ari muri Amerika mu minsi ibihugu bigize UN bigomba guhurira i New York mu Ngoro yayo bikagira ibyo bitangariza isi.
Siyo nshuro ya mbere Tshisekedi ahuye n’abanga u Rwanda kubera ko bari barahuye no ku taliki 22, Gicurasi, 2023, baganira uko bahuza imbaraga n’imitwe irwanya u Rwanda kugira ngo bakureho Guverinoma iruyoboye.
Mu mezi yatambutse, Tshisekedi yigeze kuvuga ko yashyigikira abantu bose bashobora kumwitabaza ngo bakureho ubuyobozi bw’u Rwanda kuko ngo bukandamije abaturage.
Kuba aherutse guhura na Eugene Richard Gasana ni kimwe mu byerekana ko agikomeye kuri uwo mugambi.
Haba mu nama yabaye muri Gicurasi n’iyo aherutse kugirana na Gasana na Kambanda ndetse n’abandi, hose baganiriye uko bakorana n’indi mitwe ya politiki na gisirikare ndetse n’inyeshyamba kugira ngo bige uko bahungabanya u Rwanda.
Uwahaye amakuru The New Times ku ihura rya bariya bagabo, avuga ko bitari bikwiye ko Tshisekedi ajya muri Amerika imwe muri gahunda ze ari iyo guhura n’abantu badashakira amahoro igihugu gituranyi.
Ubwo Tshisekedi yageraga muri Amerika mu minsi mike ishize, yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rukomeje kumubangamira, ariko ko muri iki gihe, igihugu cye cyatoje abasirikare ku rwego rwo hejuru k’uburyo uwagisagarira uwo ari we wese yaba yiyahuye!
Ibyo avuga abishingira ku ngingo y’uko hari abasirikare be bo mu mutwe udasanzwe bamaze iminsi batozwa n’ingabo z’amahang, kandi DRC iherutse kugura mu Bushinwa drones z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4, Baziguze miliyoni $150.
Amakuru avuga ko igisirikare cya DRC kiri kuvugururwa kigahabwa n’ibikoresho bishya mu rwego rwo kwitegura intambara ikomeye ishobora kuzaduka muri Kivu y’Amajyaruguru vuba aha.
Uwineza Adeline
Author