Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yise umutegetsi w’u Rwanda ‘Kidobya n’ Umunyabyaha wishyize hejuru’ amutega iminsi agaragaza ko icyifuzo cye ari uko ubutegetsi bw’u Rwanda bwavaho ngo kuko ari bwo abatuye mu bihugu byombi bazagira amahoro.
Uyu mukuru wa DRC yabigarutseho mu ijambo ryagarukaga ku byaranze uruzinduko perezida wa Sudani y’Amajyepfo, Salva Kiir yagiriye aho muri DRC, ni uruzinduko rwari rugamije gukomeza gushaka umuti w’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na DRC nk’ibihugu byose biri mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba.
N’ubwo Tshisekedi atongeye kuvuga ko afite gahunda yo kugira uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi bw’u Rwanda nk’uko yari yarabivuze mu Ukuboza 2023, kuri ubu bwo yashimangiye ko ubutegetsi bw’u Rwanda buzavaho “Mu buryo bumwe cyangwa ubundi”.
Ubyo yari ageze ku bijyanye n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC, Tshisekedi yemeje ko ntaho bihuriye n’abaturage b’Abanyarwanda cyangwa se Abanyecongo kuko ngo Abanyarwanda atari bo binjira mu ntambara ku butaka bwa Congo ahubwo ko ngo ari ubutegetsi bushoza iyo ntambara buyobowe n’umuntu umwe wahindutse umufasha w’abo yita abanyabyaha nk’uko Bwiza dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Ati “Ubwo butegetsi nibwo butera bukanashoza intambara kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Abaturage b’ibihugu byombi nta kibazo na kimwe bafite hagati yabo, ni umugambi w’ubutegetsi ariko nk’uko mubizi ubutegetsi ntabwo buba ari ubw’iteka ryose. Umunsi umwe biriya byose bizahagarara mu buryo bumwe cyangwa ubundi hanyuma twongere tubane neza nk’abaturanyi, icyo ni cyo cyifuzo cyanjye.”
Tshisekedi yakomeje avuga ko uwo mubano mwiza hagati y’ibihugu byombi udashoboka mu gihe ubutegetsi bw’u Rwanda butarahinduka, ati “Kuri ubu hariho kidobya, umunyabyaha wishyize hejuru ariko ntazahoraho by’iteka, umunsi umwe igihe cye kizagera cyo kurekera gukomeza iyi mikino akinira ku buzima bw’abantu.”
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuze ibi mu gihe muri iyi minsi igihugu cye kiri mu biganiro n’u Rwanda bigamije kunagura umubano w’ibihugu byombi. Ni ibiganiro bihagarariwe na Perezida w’Angola nk’umuhuza.
Mu cyumweru cyashize nabwo ba minisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bahuriye aho muri Angola mu biganiro, mu makuru y’ibyo baganiriyeho yamenyekanye harimo ko Leta ya DRC yemeye ko izitandukanya n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kuri ubu ukaba waracengeye ku rwego rwo kuba mu ngabo za DRC.
Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwagiye rugaragaza ko rudakwiye guhuzwa n’ibibazo biri muri DRC kuko ari ibibazo by’imbere muri icyo gihugu bityo kikaba kigomba kubyikemurira. Ni mu gihe ariko DRC yo yemeza ko u Rwanda ari rwo ruyitera mu Burasirazuba rubinyujije mu kwihisha inyuma y’umutwe wa M23.