Mu ihuriro ryiga ku bukungu bw’Isi rizwi nka World Economic Forum riteraniye i Davos mu Busuwisi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Rwanda, Clare Akamazi yabajije Tshisekedi icyabuze ngo arandure ikibazo cy’umutekano mucye mu Gihugu cye, amusubiza avuga ko ikibazo gikomeye kuko cyatewe n’u Rwanda.
Mu biganiro bifungura iri huriro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, Perezida Tshisekedi yari batanze ikiganiro, mu gihe Clare Akamazi yari ari mu bagikurikiranye.
Akamanzi yasabye umwanya wo kubaza, avuga ko ikibazo cye yifuza kukibaza Perezida Felix Tshisekedi wa RDCongo, amubaza impamvu avuga ko ikibazo cy’umutekano kiri mu Gihugu cye kimuhangayikishije nyamara akaba atagikemuye nyamara kimaze igihe.
Yagize ati “Iyo muba mushobora kugikemura nka leta ya DRC cyangwa igisirikare cya DRC mwakabaye mwaragikemuye ubu.”
Clare Akamanzi yakomeje abaza Tshisekedi impamvu we na Guverinoma ye banze kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu nama z’abakuru b’Ibihugu yaba iyabereye i Nairobi muri Kenya n’iy’i Luanda muri Angola.
Ati “Ntekereza ko igisubizo kiri mu biganza byawe mu gukemura ikibazo no gufatanya n’abashobora gufasha kugikemura kuko twese twemera ko umutekano ari ingenzi cyane mu ishoramari n’ubukerarugendo kandi twese tugomba kugira uruhare rwacu.”
Tshisekedi wasubije Clare Akamanzi bigaragara ko yarakaye, yavuze ko niba ari uwo mu Rwanda koko yagakwiye kuba azi ko mu kwezi k’Ugushyingo 2022, habayaye inama y’i Luanda igasaba umutwe wa M23 ngo ufashwa n’u Rwanda guhagarika imirwano no gusubira inyuma.
Yavuze ko kandi uyu mutwe wari wahawe igihe ntarenwa ari bwo tariki 15 Mutarama 2023 none iyo minsi ikaba imaze kurengaho ibiri.
Ati “Ariko Madame kugeza ubu M23 iracyari mu bice bimwe yari yarafashe nubwo hari igitutu mpuzamahanga, bakora nk’aho barimo gusubira inyuma ariko ntabyo bakora ahubwo bakomeza bazenguruka aho, bagashyira ingabo ahandi, kandi baracyari mu mijyi bafashe.”
Tshisekedi yongeye kugaruka ku bwicanyi Guverinoma ya Congo yashinje umutwe wa M23 bwaberye ahitwa Kishishe, aho ivuga ko uyu mutwe wishe abaturage barenga 100, kugira ngo utere ubwoba abatuye muri aka gace ngo bahunge ubundi ngo ucukure amabuye y’agaciro ahari.
Gusa umutwe wa M23 wavuze ko abantu baguye muri aka gace ari umunani (8), na bo baguye mu mirwano yahanganishije uyu mutwe n’indi mitwe isanzwe ifatanya na FARDC.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’impuguke, bwanagaragaje ko muri aka gace koko haguye abasivile umunani (8) n’inyeshyamba 11.
Abashakashatsi bakoze ubu bushakashatsi kandi bavuze ko mu biganiro bagiranye n’abaturage bo muri aka gace ka Kishishe, bavuze ko bishimiye kuba M23 iri kugenzura aka gace kuko ari bwo babonye umutekano.
RWANDATRIBUNE.COM
I am regular reader, how are you everybody? This piece of writin posted aat
this web page is in fact good. https://tri1ls.webflow.io/
Iam regular reader, how are you everybody? Thiis piece of writing posted at this web page is
in fact good. https://tri1ls.webflow.io/