Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane 4 Werurwe 2023, Madame Bintou Keita yatangaje ko nabo batishimira ko DRC igira umutekano muke ari nabyo bituma bakora amanwa n’ijoro ngo barebe ko wagaruka.
Ibi kandi yabigarutseho nyuma y’urugendo yari amazemo iminsi itandatu azenguruka intara ya Kivu y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo ndetse na Ituri.
Yavuze kandi ko nawe ababazwa n’imfu z’abantu b’inzirakarengane ndetse ikurwa mu byabo n’intambara yamaze kuba akarande mu burasirazuba bwa DRC.
Yakomeje avuga ko abantu barenga 600.000 bongeye kuvanwa mu byabo kuva muri werurwe 2022 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hamwe n’abandi barenga miliyoni 1 500.000 bimuwe muri Ituri, muri ibi bihe by’umutekano muke ubarizwa muri iki gihugu.
Bintou Keita yabisobanuye agira ati: “Inkunga yacu izakomeza kuba guhagarika no kurwanya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, tuzakomeza gutanga ubufasha no gutabara imbabare n’imiryango yavanwe mu byabo n’intambara.”
Uyu muyobozi wa MONUSCO kandi yahamagariye, inyeshyamba za M23 kubahiriza amasezerano ya Luanda kuko zari zemeye ko kuwa 7 Werurwe, babazaba bahagaritse ibikorwa by’intambara.
Intego y’uru ruzinduko yari ukurebera hamwe aho ubutumwa bwa MONUSCO bugeze, ibitagenda neza ndetse n’imbogamizi bahuye nazo muri iyi minsi.
Ibi bije bibanziriza uruzinduko rw’akanama gashinzwe umutekano muri DRC.Ni uruzinduko ruteganijwe kuri uyu wa 09 kugeza kwa 12 Werurwe 2023
Uwineza Adeline