Mu gihe kitageze ku minsi cumi n’itanu gusa abarenga 20 bamaze kubura ubuzima muri Masisi, kubera imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri aka karere mu gihe intara ya Kivu y’Amajyaruguru iyobowe n’ingabo z’igihugu.
Iyi ntara yashyizwe mu maboko y’ingabo mu rwego rwo guhangana n’imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri aka karere nyamara , kuva izi ngabo zatangira kuyobora iyo ntara, abaturage ntibahwemye kwicwa n’izi nyeshya.
Muri Kivu y’Amajyaruguru haboneka imitwe y’inyeshyamba myinshi, irimo iyica abantu umunsi kuwundi nyamara aba basirikare ntibagire icyo bakora.
Muri Masisi iteka bahora bikoma imitwe nka Nyatura Bazungu hamwe na EPSLS bashyizeho imisoro kuri buri muntu, kandi buri munsi muri Masisi bagahitana abantu.
Abayobozi bagomba gufata iya mbere kugira ngo ibi bintu bice, kuko nabo byinshi barabibona, nka Bariyeri zose ziba ziri mu mihanda bose barazibona.
Ihuriro ry’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa Muntu barasaba ko abayobozi bagomba gushyira ubushake mu kurengera abaturage hanyuma bagafatanya nabo kurwanya izo nkozi z’ikibi.
Umuhoza Yves