U Rwanda ntirwakiriye neza icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza cyo guhagarika kohereza mu Rwanda abimukira, ruvuga ko baramutse baje baba badafite umutekano.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yavuze ko “u Rwanda rubabajwe no kumva uru rukiko ruvuga ko abimukira baramutse baje mu Rwanda bataba bafite umutekano.”
Yagize ati: “U Rwanda n’ubwongereza bamaze igihe bakorana bya hafi kuri iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, ndetse hanateguwe uburyo burambye bakwakirwa mu muryango nyarwanda mu gihe baba bageze mu gihugu.”
Yunzemo agira ati: “u Rwanda ni igihugu cyubahiriza amategeko mpuzamahanga. Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (UNHCR) ndetse n’indi miryango mpuzamahanga bashima ko u Rwanda rwita ku mpunzi mu buryo bw’intangarugero.
Umuvugizi wa Guverinoma yakomeje avuga ko u Rwanda rutazahwema kwita ku kiremwamuntu aho cyaba kiri hose cyane cyane mu gihe gikeneye ubutabazi, anongeraho ko u Rwanda rudateze kubitezukaho.
Abimukira bagombaga koherezwa mu Rwanda ni abageze mu gihugu cy’U Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Si ubwa mbere u Rwanda rwaba rwakiriye abimukira kuko kuva mu mwaka wa 2019, Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hamwe n’Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi, bashyizeho gahunda yo gufasha abimukira bari babayeho nabi mu nkambi zitandukanye.
Muri iyi mikoranire, u Rwanda rumaze kwakira abimukira 1500 bavuye muri Libiya mu gihe abasaga 900 muri bo bamaze kubona ibihugu bibakira.
U Rwanda kugeza ubu rutuwe n’impunzi zisaga ibihumbi 130, inyinshi zikaba ari izituruka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Ni umwanzuro watangajwe uyu munsi kuwa 15 Ugushyingo 2023 uru rukiko rwatangaje uyu munsi, Uwo mwanzuro uvuga ko kohereza aba bimukira mu Rwanda bitubahirije amategeko, watangajwe n’urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza uyu munsi kuwa 15 Ugushyingo 2023.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com