Ishyaka Ishema rya Padiri Thomas Nahimana ryiganjemo abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rikorera hanze ryamaze gutanga uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mwaka 2024.
Nkuko bigaragazwa n’inyandiko yaryo igenewe abanyamakuru , Madame Nadine Claire Kasinge umwe mu bashinze iri shyaka niwe watowe ku bwiganze bw’amajwi y’abagize iri shyaka ridafite ibyangombwa byo gukorera ku butaka bw’u Rwanda.
Madame Nadine Claire Kasinge watowe nk’uzahagararira iri shyaka , ni umwe mu banyamuryango baryo bakomeye bayobotse ikinyoma cy’uwiyita Padiri Thomas Nahimana mu gukora politiki ishingiye ku kinyoma n’ubutekamutwe. Ibi bakabifatanya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu mwaka 1994.
Usibye kuba iri shyaka rizwiho kubiba amacakubiri, Perezida waryo Padiri Nahimana Thomas yakunze kubeshya abanyamuryango b’iri shyaka agamije kubigarurira mu ntekerezo ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabye Imana .
Nyuma y’iminsi mike ariko kinyoma cye cyanenzwe n’abo bahuje umugambi wo kugambirira kugirra nabi u Rwanda barimo Charlotte Mukankusi wo mu ishyaka RNC riyoborwa na Kayumba Nyamwasa.
Ishyaka Ishema rigizwe n’abahakanyi bakomeye ba Jenoside nka , Padiri Thomas Nahimana,Chaste Gahunde, Venat Nkurunziza , Nadine Claire Kasinge n’abandi bahezanguni bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abasesengura Politiki y’u Rwanda bavuga ko niba koko iri shyaka rikeneye guhatana mu matora no kwemerwa ku rutonde rw’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda , rigomba kubanza kwandikwa no guhabwa uburenganzira nk’umutwe wemewe wa Politiki mu Rwanda.
Ingingo ya 52 y’ Itegekonshinga rya Republika y’u Rwanda ryo mu mwaka 2003 nkuko ryavuguruwe mu mwaka 2015 mu gika cyayo cya mbere ivuga ko “Imitwe ya politiki yujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko, yemerewe gushingwa no gukora mu bwisanzure; igomba kubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko ndetse n’amahame ya demokarasi, kandi ntihungabanye ubumwe bw’Abanyarwanda, ubusugire n’umutekano by’Igihugu.’
Si ubwambere iri shyaka ritangaje uzarihagararira mu matora kuko no mu matora yo mu mwaka 2017, ryemeje Chaste Gahunda nk’uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu biza kurangira atayitabiriye biturutse ku nzitizi zirimo no kuba ishyaka Ishema ritanditswe mu mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.
Inginngo ya 99 mu Itegekonshnga kandi igena ibyo uwahanira kuba perezida wa Repubulika agomba kuba yujuje”
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agomba, kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko; kuba nta bundi bwenegihugu afite; kuba nibura umwe mu babyeyi be afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko; kuba indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi; kuba atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi
atandatu; kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki; kuba afite nibura imyaka 35 y’amavuko mu gihe cyo kwiyamamariza uwo mwanya; kuba aba mu Rwanda igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya
utubihirije umunsi kutuzanira ibyo bitekerezo by’ibigarasha