Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula yamaganiye kure imico yo kwigaragambya yamaze gufata icumbi mubanye congo,anavuga ko hagiye kujyaho amategeko ahana umuntu wese watumye habaho imyigaragambyo mu gihugu.
Ibi yabitangaje mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa 28 Werurwe ubwo yamaganaga imyigaragambyo yakozwe n’abakozi b’urwego rushinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha umuriro w’amashanyarazi, bari bari mu myigaragambyo kubera kudahembwa banamagana uburyo ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo ukemurwa.
Ni imyigaragambyo yamaze iminsi 2 kuva kuwa 27 kugeza kuwa 28 Werurwe. Iyi myigaragambyo yavugiwemo amagambo menshi, harimo gusaba Leta kuganira n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, bitaba ibyo bakishyurwa vuba bidatinze ibirarane by’imyaka itanu bamaze badahembwa.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Christophe Lutundula yamenyesheje abaturage muri rusange by’umwihariko abayobozi bijandika muri ibi bikorwa bigayitse byo kwigaragambya, aho yagaragaje ko bagiye gushyira ho amategeko ahana umuntu wese watumye habaho imyigaragambyo, ndetse n’abayigiyemo bose.
Uwineza Adeline