Gen Makanaki John Kasimbira umwe mu bayobozi b’umutwe wa Mai Mai, yatangaje ko agiye gutangiza ibitero ku banyamulenge n’Abandi batutsi yita ko bakomotse mu Rwanda.
Ubutumwa bw’amashusho bwuzuye urwango bwacicikaye ku mbuga nkoranyamba mu mugi wa Uvira, aho Makanaki John Kasimbira umuyobozi w’umutwe wa Mai Mai ikorera muri Teritwari ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepho ho mu Burasirazuba bwa DRCongo avuga ko, ubu agiye gukusanya abarwanyi be ubundi bakagaba ibitero ku Banyamulenge n’abandi yita abatutsi batuye muri DRCongo we avuga ko atari Abanyekongo ahubwo ari Abanyarwanda.
Akomeza avuga ko, agiye guhera mu gace ka Muramvya gatuwe n’Abanyamulenge benshi kugira ngo abamareho, narangiza abanyage imitungo yabo yose.
Makanaki John Kasimbira yasabye abanyekongo n’abandi bo mu bwoko bw’Abahutu batuye mu Karere k’Ibiyaga bigari, kwishyira hamwe bakarimbura Abatutsi agererenya nk’abanzi b’amahoro.
Si ubwa mbere Makanika agaragaza urwango afitiye abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi byumwihariko Abanyamulenge, akunze kwita ko ari abanyarwanda.
Ubundi butumwa aheruka gutanga hashize iminsi mike Ingabo z’u Burundi zinjiye ku Butaka bwa DRCongo nabwo yahamagariye imitwe itandukanye ya Mai Mai Rene Etongwa, Mai Mai Yakutumba, Mai Mai Kapapa, Mai Mai Kibukila kutazuyaza ngo bamwisungeho kugira ngo bagabe ibitero ku banyekongo bo mu bwoko b’Abatutsi batuye muri DRCongo.
Imvugo z’urwango ku Banyekongo bavuga ikinyarwanda zikomeje gukaza umurego muri DRCongo byanatumye ONU n’indi miryango mpuzamahanga isaba ubutegetsi bwa DRCongo kubihagarika kuko bisa n’itegurwa rya Jenoside yakwibasira abanyekongo bavuga ikinyarwanda.
Aba banyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru n’Iy’amajyepho, bakunze kwibasirwa n’andi moko y’Abanyekongo bakoresheshe urubyiruko rwibumbiye mu mitwe itandukanye ya Mai Mai bigakorwa FARDC irebera.
Hari abagiye bicwa bakanasahurwa Inka zabo n’indi mitungo abandi bakameneshwa bagahunga ingo zabo abandi bahungira mu bihugu bituranyi birimo u Rwanda, Uganda, Burundi, Kenya n’ahandi.
Iyi ni imwe mu mpamvu zitangwa n’umutwe wa M23 uvuga ko urwanira uburengazira no kwishyira ukizana kw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakunze kwibasirwa n’andi moko babita abanyamahanga ndetse bakaba badahabwa uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo .
Ubutumwa buheruka gutangwa n’uhagarariye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ONU muri DRCongo akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, nyuma y’ubugizi bwa Nabi bw’ibasiye Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda muri Kivu y’Amajyaruguru, yanenze bikomeye ubutumwa bwuzuye urwango bukunze kwibasira abanyekongo bavuga ikinyarwanda ndetse yemeza ko MONUSCO irajwe inshinga n’iki kibazo.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM