Abakozi bo mu ruganda rwo muri Tunisia bishyize mu kato ngo bakore ibikoresho byo kwikingira mu maso (masques/masks) 50,000 buri munsi ndetse n’ibindi bikoresho by’ubwirinzi mu buvuzi.
Abo bakozi 150, biganjemo abagore, bishyize mu kato mu kwezi gushize kwa kabiri mu ruganda ruzwi ku izina rya ‘Consomed’.
Umukuru wabo Hamza Alouini yabwiye BBC ko bariguterwa imbaraga no gukunda igihugu cyabo, muri iki gihe Tunisia n’isi biri mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya coronavirus.
Bwana Alouini yabwiye ikiganiro Focus on Africa cya BBC ati:
“Nitudakora abaganga bacu ntabwo bazabona uko birinda iyi virusi”.
“Ndikugerageza gukora uko nshoboye ku bw’igihugu cyanjye cyose – ku bitaro, igisirikare, polisi, kuri buri wese”.
Khawla Rebhi, umwe muri abo bakozi, yavuze ko akumbuye cyane umuryango we, ariko ko umuhate ari guterwa n’abakozi bagenzi be uri gusimbura urwo rukumbuzi.
Madamu Rebhi, ushinzwe kugenzura ibikorwa, yabwiye BBC ati: “Umugabo wanjye n’umukobwa wanjye w’imyaka 16 baranshyigikiye kandi banshishikariza gukora ibi”.
Urwo ruganda ubusanzwe rwohereza mu mahanga ibyo bikoresho rukora byo kwikingira, ariko kuri ubu ruri kwibanda ku gukora ibihagije urwego rw’ubuvuzi muri iki gihugu.
Ku cyumweru gishize, iki gihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika cyahagaritse ibikorwa by’ubuzima busanzwe.
Ubu muri Tunisia hari abarwayi 227 ba coronavirus, barindwi imaze kwica na babiri bamaze kuyikira.
Mu cyumweru gishize, mu bagiye muri urwo ruganda – ruri mu cyaro cyo mu majyepfo y’umurwa mukuru Tunis – gutanga umusanzu wabo, harimo abatetsi, umuganga n’umuhanga mu by’imiti.
Hari aho kuryama hatandukanye h’abo bagore 110 n’abagabo 40 – ndetse n’ibyo kubatunga bizamara ukwezi.
Madamu Rebhi avuga ko umuhate we na bagenzi be uri kubaha icyizere, ariko ko atahakana ko bahangayicyishijwe n’uko isi iri kwitwara mu kugerageza guhagarika indwara y’ubuhumekero ya Covid-19 iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.
Ati: “Ndikureba ukuntu izindi leta zirikugorwa nayo i Burayi n’ahandi bigatuma nibaza uko igihugu nka Tunisia kizabyifatamo”.
Ni inkuru ya BBC