Ku wa 05/05, umunsi utazibagirana kuri Hon. Bamporiki Edouard wahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Ihagarikwa rye ni imwe mu ngingo ikomeje kugarukwaho cyane. Benshi birengagije ko inshingano zakorwaga n’uyu Munyapolitiki ari uburenganzira bwabo, bamuvugaho biratinda, ntibibuka ko uyu mwanya ukwiye guhabwa undi. RWANDATRIBUNE.COM yagaragaje bamwe mu bashobora kwica mu ntebe yahagurutsemo Bamporiki bakamukorera mu ngata.
Nyuma y’iminota micye hasohotse itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ritangaza ko Perezida Paul Kagame yahagaritse Hon Bamporiki Edouard, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na rwo rwahise rutangaza ko Bamporiki Edouard akurikiranyweho icyaha cya Ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Bamporiki na we ubwe yiyemereye ko yakoze ibidakorwa yakira Indonke, asaba imbabazi Perezida Paul Kagame n’Abanyarwana bose muri rusange, nubwo izi mbabazi yasabiye kuri Twitter zitavuzweho rumwe na bamwe.
Nkuko RWANDATRIBUNE.COM isanzwe ibicukumbura, abantu bose bakomeje kwibaza ushobora gusimbura Hon.Bamporiki kuri uyu mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Gusa hari n’abavuga ko ntawahita yemeza ko azasimbuzwa kuko hari imyanya yagiye ikurwaho abantu ariko ntihagire undi uwushyirwamo.
Dore bamwe mu bashobora gusimbura Bamporiki:
1.Depite Frank Habineza w’ishyaka Green Party
Abasesenguzi bakomeje gutera inzuzi bakerekana abashobora guhabwa amahirwe yo kwicara ku ntebe ya Hon.Bamporiki Edouard. Mu ba mbere bahabwa amahirwe ni Depite Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda). Impamvu zishyingirwaho ni uko uyu mugabo asigaye akurikirwa n’urubyiruko rwinshi cyane ku mbuga nkoranyambaga za twitter, facebook na YouTube, aho abakunze kuvuga byinshi bitagenda neza mu butegetsi bw’u Rwanda.
Mu gutanga imbwirwaruhame ze yagiye yifashisha imbuga za YouTube zikoreshwa n’urubyiruko mu biganiro by’imyidagaduro, bityo no kuba ishyaka rye ritarabonye intebe muri Guverinoma bamwe bavuga ko byaba ari akanya ko kugira ngo arebweho.
2.Dr Mugabowagahunde Maurice
Dr Mugabowagahunde Maurice, ni Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami rishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere imikorere (Executive Director/Research and Policy Development) muri MINUBUMWE.
Ni impuguke mu by’amateka n’ibisigaratongo akaba yarize muri Kaminuza y’u Rwanda asoreza amasomo mu Gihugu cya Norvege muri Kaminuza ya University of Bergen ari na ho yakuye impamyabushobozi y’ikirenga, akaba yarakoze igihe kinini mu mu ngoro y’amateka y’u Rwanda.
Abasesenguzi bavuga ko bakurikije imbwirwaruhame ze n’iminsi yabaye mu ngoro y’Amateka y’u Rwanda i Butare ari umwalimu akaba n’umusobanuzi, bishobora kumuha mahirwe yo kuba Umuyobozi muri iriya Minisiteri.
3. Uwiringiyimana Jean Claude
Uwiringiyimana Jean Claude, ubu ni Intebe y’Inteko Yungirije mu Nteko y’Umuco, ushinzwe guteza imbere ururimi, asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’umuco n’indimi akaba yarabaye n’umwarimu muri za Kaminuza zitandukanye mu Rwanda.
Uyu mugabo ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’indimi n’umuco yakuye mu Bufaransa, asanzwe amenyerewe cyane mu biganiro bigamije guteza imbere ikinyarwanda dore ko yanize ibijyanye n’iyigandimi.
Uretse ibyo kandi, Uwiringiyimana Jean Claude asanzwe ari umwanditsi wa Film akaba yaranagiye abihererwa ibihembo mu mamurika mpuzamahanga n’amaserukiramuco yabaga yitabiriye.
Kuba azi ibijyanye n’iyi miyoboro ntangamakuru igezweho, ni bimwe mu bishobora gutuma ahabwa uyu mwanya wahozemo Bamporiki dore ko hakenewe umuntu uzi n’ibigezweho by’umwihariko akaba yarabaye n’umwarimu bivuze ko azi gushyikirana n’urubyiruko.
4. Umupfumu Rutangarwamaboko
Uyu mugabo ari mu bagikomeye ku muco w’u Rwanda nkuko yakunze kubigaragaza yaba mu biganiro atanga ku maradiyo, televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga. Ari mu bantu ba mbere batatinye kwerekana inenge ziri muri Miss Rwanda ndetse na Mr Rwanda, ndetse yamagana irushanwa ry’abasore aho yavugaga ko umusore yagombye kurata ibigwi aho kwerekana uburanga.
Rutangwarwamaboko usanzwe ari impuguke mu by’amateka n’iyobokamana rya Kinyarwanda ndetse n’iminsi mikuru nk’umuganura n’iyindi abigiramo uruhare mu kuyamamaza bityo abasesenguzi bakavuga ko igihe yahabwa intebe umuco wakomera ukogera mu Rwanda hose.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM