Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda] Honorable Depute Dr. Frank HABINEZA yavuze ko barambiwe ibiganiro by’abakuru b’ibihugu bafata imyanzuro ariko bataha bagakora ibitandukanye nibyo baba batangarije abaturage muri iyo myanzuro.
Umuyobozi wishyaka Green Party Dr. HABINEZA yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo bamubazaga aho ishyaka rye rihagaze mu bijyanye n’umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari ndetse n’amagambo amaze iminsi atangazwa n’abayobozi b’ibihugu bikikije u Rwanda bavuga ko bifuza gutera u Rwanda.
Uyu muyobozi yavuze ko ku kijyanye n’umubano w’ u Rwanda na Congo, nk’ishyaka bifuza ko ibibazo bihari byakemuka biciye mu nzira z’amahoro, ari byo biganiro, aho kugira ngo habeho umwuka mubi no gushotorana nka bamwe bumvikana bavuga ko bashaka gutera u Rwanda, ati:”Twe turumva ibyo ntacyo byatugezaho nabo ntacyo byabagezaho”.
Akomeza avuga ko icyo bashyira imbere ari ibiganiro kandi ibyo biganiro bikaba byari byaranakozwe, kera urugero nk’ibyabereye Nairobi, Angola n’ahandi, bityo bakifuza ko ibyo biganiro ndetse n’izindi nzira zihari zakwifashishwa na cyane ko na Perezida wa Angola ari nawe muhuza, agihari ntaho yagiye.
Dr. Habineza yaboneyeho umwanya wo gusaba abayobozi b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari kujya bashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano baba bagiranye aho kureba intambara nk’igisubizo cy’ibibazo by’ibihugu.
Yagize ati:” Turambiwe ibiganiro by’abakuru b’ibihugu bajya baganira, bakumvikana bavayo bagakora ibindi bitandukanye n’ibyo batubwiye binyuze mu matangazo. Niba abayobozi bacu bifuza ko dukomeza kubagirira icyizere bazajye bashira mu bikorwa ibyo baba bamaze kumvikanaho, nibwo tuzabona amahoro n’umutekano hano mu karere k’ibiyaga bigari.”
Frank Habineza atangaje ibi mu gihe Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri LONI, Linda Thomas-Greenfield, nawe aherutse kugaragaza impungenge atewe n’ikibazo cy’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari gikomeje kugana habi, mu gihe amakimbirane hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo n’u Rwanda akomeza kwiyongera.
Uyu mudipolomate w’Amerika ibi yabigarutseho i New York mu nama y’akanama k’umutekano ka LONI yigaga ku mutekano mu karere mu kwezi kwa cumi umwaka ushize.
Ambasaderi Thomas-Greenfield yashimangiye ko ari ngombwa gushyigikira ubufasha mpuzamahanga ku nzira y’amahoro ya Nairobi n’iya Luanda ziyobowe n’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba – EAC.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com