Amahanga akomeje guhamagarirwa kwitabira igikorwa cyo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nkuko Jean-Pierre Raffarin wahoze ari Minisitiri w’intebe w’ubufaransa abishimangira mu ijambo rye yavugiye I Kinshasa.
Uyu mugabo wahoze ari Minisitiri w’Ubufarasa Raffarin, yavuze ko yumva ko ibintu byifashe nabi mu burasirazuba bwa DRC, Kuri uyu wa 20 Werurwe2023, ubwo yari i Kinshasa, yahamagariye umuryango mpuzamahanga kugira uruhare rwose mu kugarura amahoro muri iki gihugu
Uyu mugagabo yagize ati “Bitewe n’ibyago abaturage ba Congo bahuye nabyo kubera imirwano y’inyeshyamba na FARDC, turasaba umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose kugirango iki gihugu kibone amahoro nk’ibindi bihugu.”
Ibi yabigarutseho nyuma yo kungurana ibitekerezo ku kibazo cy’umutekano muke kibarizwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yagiranye ibiganiro n’aba Perezida bombi b’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo, maze bakemeza ko umuryango mpuzamahanga ugomba kubigiramo uruhare.
Yakomeje avuga ko abaturage bamaze kugwa muri iyi mirwano ihanganishije inyeshyamba za M23 n’ingabo za aho yavuze ko bikwiye ko hagira igikorwa kigaragara gikorwa n’amahanga kugira ngo umutekano ugaruke muri aka gace.
Yongeyeho ko bashaka kwereka Congo ko ibibazo ifite byitaweho n’umuryango mpuzamahanga kandi ko bizatanga umusaruro
Uyu muyobozi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abayobozi muri Kinshasa akabahumuriza ababwira ko nawe bari kumwe, bityuo ko bagomba gusaba ko ibi bazo bya Congo byakwitabwaho.
Uwineza Adeline