Kubera ikibazo cy’amazi akomoka muri parike y’Ibirunga ndetse n’iya Gishwati abaturage bo mu karere ka Rubavu baratabaza Leta bagasaba ko yashakirwa inzira yanyuramo , idashyira ubuzima bwabo mu kaga, dore ko akomeje kubatwarira abantu.
Aba baturage bavuga ko bahangayikihijwe n’aya mazi dore ko amaze no gutwara ubuzima bw’abantu batatu bose, akaba yaranangije imirima n’ibindi bikorwaremezo birimo imihanda.
Aba baturage baomeza basaba ubuyobozi ko aya mazi yashakirwa inzira ngo kuko mbere hari ahantu yanyuraga, ariko abaturage bakaba barahasibye, bityo bagasaba ko yashakirwa ahandi cyangwa se hagasiburwa aho yanyuraga bityo ntiyongere kubangiriza.
Abatuye hafi y’aho aya mazi anyura bavuga ko hatagize gikorwa mu maguru mashya, amazu yabo yari asigaye nayo yagenda kandi bigateza ikibazo gikomeye, mugihe biramutse bikurikiranywe hakiri kare byakoroha kurushaho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bugaragaza ko iki kibazo bukizi ndetse bukemeza ko hari ibigiye gukorwa kuko bohereje inzobere ngo zirebe icyakorwa kigatanga umuti urambye w’iki kibazo.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko niyo ubushobozi bw’akarere kabo bwaba buke bagerageza kwifashisha mu zindi nzego ariko iki kibazo kigakemuka.
Umuhoza Yves