Depite Frank Habineza Frank yasabye Leta y’u Rwanda kugirana imishyikirano n’abatavuga rumwe na yo barimo umutwe w’iterabwoba FDLR n’uwa FLN na RNC.
Mu kiganiro yahaye radio ijwi rya Amerika, Dr.Frank Habineza akaba na Perezida w’ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukije (Democratic Green Party of Rwanda, yavuze ko igihe kigeze ngo u Rwanda rwicarane n’imitwe yitwaje intwaro irurwanya ndetse n’itayitwaje.
Frank Habineza avuga we n’ishyaka rye basanga hashyirwaho ikigo gishinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda kikazakora imirimo y’ubuhuza ndetse kikimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abajijwe impamvu yatinze kugaragaza iki cyifuzo, yavuze ko yabivuze na kare mu migabo n’imigambi y’ishyaka rye mu gihe ryiyamamazaga, ubu ndetse akaba abonye undi mwanya wo kubisaba ashingiye ko Ishyaka rye riri mu Nteko Ishinga Amategeko.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko iyi nzira y’ibiganiro isabwa na Depite Frank Habineza hagati ya Leta y’u Rwanda n’imitwe yitwaje intwari irimo FLN, FDLR, RUD-Urunana na RNC, ari nk’inzozi kuko iyi mitwe iyobowe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bityo hari n’abasanga uyu mu Depite yaba yataye umurongo kuko iyi mitwe yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Adeline UWINEZA
RWANDATRIBUNE.COM
Ahubwo nayisange ariwe avane amanjwe aho!!
Amateka yacu nk’abanyarwanda ntitwayirengagiza kandi ntitwayibagirwa gusa nyakubahwa Bana Habineza ngirango intebe mwicayeho kubera ubwiza n’uburyo he bayo yamaze kubibagiza ko abo muvugira bitwaje indaro ari abasize bakoze genocide murwanda nubu bakifuza kongera kuyikora ngirango rero wakongera gutekereza meza ntube ntibindeba ngo wirengagize ko uri umunya Rwanda .
Ndizera ko uzi neza ko abarwanyi n’abararabarwanyi nkuko ubivuga batagirana ubiganiro na leta y’u Rwanda. Utigijije nkana ni gutw wafata FDRL nabambari babo ngo baze bagirane ibiganiro na leta y’u Rwanda? Gutese na genocide nurwango rwabo rukibarimo kugeza nubu. Ndumiwe kumva Hon depute umuntu ufite umwanya ukomeye nkawe utanga igitekerezo nkicyo?? Ariko ntawabarenganya bamwe muri hon nkamwe wasanga hari imigambi mufite tutazi. Tandukanya rwose abo uvuga werekane uko imbabazi nuko ibiganiro byakorwa nabande muri abo uvuga.
Mbonye ibi mwanditse ko Depite Frank Habineza Frank yasabye Leta kugirana ibiganiro n’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe nayo. Aliko sinumviise ibyo muheraho muvuga ko abayoboye ariya mashyaka bose bakoze genocide cyangwa ngo bari kuri lisiti y’ibyihebe.
Uko tubizi ni uku:
1) ku byerekeye genocide:
1-a) FDLR-FOCA: ntacyo umuntu yavuga, kuko abayobozi bayo bamwe bari bari mu gihugu muri 1994, abandi bari hanze.
1-b) FLN: abayobozi bayo bakoze genocide bate kandi benshi bari abasilikari muri RPA, na RDF mbere y’uko bahunga. Na Rusesabagina Pawulo barega bizwi ko nta genocide yakoze.
1-c) RUD-Urunana: Abayobozi bayo baranzwi bihagije. Prof Higiro Jean Marie-Vianney wayoboraga Radio-Rwanda yari muri MDR ahita ahunga interahamwe indege ikimara guhanurwa, ahungira muri Leta z’unze ubumwe za America. Dr Kanyamibwa Felicien bizwi ko yagiye muri Amerika muri 1990, ndetse ngo yari n’inshuti magara, pata na rugi y’uyu muherwe tuzi Gatera Egide kugeza avuye mu Rwanda; ngo bakundaga no kujyana kwa Mzee Murefu, se wa First Lady Jeannette Nyiramongi Kagame. . Nabonye n’ahantu Dr Kanyamibwa Felicien avuga ahubwo ko na bene wabo bakorewe genocide babaziza ngo ko bashobora kuba ari abatutsi (mwisomere kuri AfroAmerica Network : Rwanda: What is Wrong With Gen Paul Kagame and RPF regime: Remembering my Brothers Maj Ir Emmanuel Munyaruguru, Thaddée Munyamvuke, and Oban Ndarama, My Sisters Priscilla Nyirarusagi Nyarahabineza and Appoline Elizabeth Mujawimana and my Nephew Twizere)
1-d) RNC: Ubwo se General Kayumba Nyamwasa murashaka kuvuga ko yakoze genocide?
2) ku byerekeye abayobozi bafatiwe ibihano ku isi:
2-a) FDLR-FOCA: Gen Ntawunguka Pacifique (Omega), na Gen Byiringiro Viictor bo bari ku malisiti hirya no hino, birazwi
2-b) RUD-Urunana: nta muyobozi n’umwe wafatiwe ibihano. Ahubwo isi yarabashyigikiye mu bintu byinshi byiza bagiye bakora harimo biriya dusoma by’i Roma, Kinshasa, Kisangani, na Kasiki (murebe hano: http://www.nationaldemocraticcongress.org).
2-c) FLN: nta n’umwe uzwi wafatiwe ibihano.
Muri make rero: Niba koko mukunda igihugu, ahubwo mwari mukwiye gushyigikira igitekerezo cya Depite Habineza Frank , cyo gusaba abayobozi bacu bakajya mu mishyikirano ibintu bitaragera iwa Ndabaga. Ku bwanjye, numva bakwegera RNC, RUD-Urunana (numva ngo ifatanije na RPR-Inkeragutabara mu cyo bise NDC), na FLN. Kwegera RNC biroroshye kuko Gen Kayumba Nyamwasa na Prof David Himbara baziranye n’abayobozi bacu. Na FLN kuyegera ntibikomeye ko benshi bahoze muri RPF. RUD-Urunana na RPF-Inkeragurataba nabyo ndumva byakunda vuba kuko Kanyamibwa Felicien yari inshuti magara ya Gatera Egide na Ntashamaje Gerard, kandi benshi mu bo RPR-Inkeragutagabara bafatanije na RUD-Urunana bahoze muri RPF/RDF. Ngibyo ibitekerezo byanjye. Yohani.
Uyu Habineza atangiye guhaga amahoro none arashaka amahano. Azahaguruke abasange iyo bari abashyire mu ishyaka rye nibiba ngombwa agumane nabo hanyuma ajye asaba ibiganiro bari kumwe dore ko nubwo yahawe umwanya yiyumvisha ko afite imbaraga . Waciye bugufi wa mugabo we ko imikino urimo ukina utayizi. Ariko wowe n’abo wita abarwanashyaka bawe mwari mwasura na rimwe inzibutso za Genocide yakorewe Abatutsi ngo mwirebere amahano yabaye? None urasaba imishyikirano kweli? Burya koko injiji yize niyo mbi pee