Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Dr Habineza Frank mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yasozaga kongere y’abagore bahuriye muri iri shyaka yavuze ko asaba leta ya congo gukora ibikubiye mu masezerano yagiranye n’umutwe wa M23 mu buryo bwo gukemura ibibazo biri mu karere mu buryo burambye.
Yagize ati: “Tubona impamvu iki kibazo cya M23 kidakemuka ari uko ibyo leta ya Congo yemereye M23 itabikoze, kugira ngo rero gikemuke leta ya Congo ikwiye gushyira mu bikorwa amasezerano yagiranye na M23 kuko gukemura ibibazo mu buryo burambye bikwiye kunyura mu biganiro.”
Dr Habineza Frank kuva intambara yo mu burasirazuba bwa Congo yakaduka ishyaka ayoboye ntiryari ryigeze rigaragaza aho rihagaze. Avuze ibi rero mu gihe M23 na FARDC n’abancashuro bayo bakomeje kurwana ,kandi hari amasezerano atandukanye leta ya Congo na M23 basinyanye.
Dr Habineza Frank kandi yanaboneyeho kuvuga ko igihe yaramuka atorewe kuba perezida, ko yaharanira guhagarika intambara ziri mu karere zituma ibidukikije bigumya kwangirika. Mu buryo bwo gushaka umutekano w’akarere azaharanira ko politike y’ibiganiro yimakazwa mu gukemura ibibazo byatera intambara byose kugirango ibidukikije birusheho gusigasirwa.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikunda kugaragaza ko kwangirika kw’ibidukikije mu burasirazuba bwa Congo biterwa n’intambara bashorwaho n’umutwe wa M23, ariko abanyapolitike batandukanye bakaba badahwema kuyisaba ko yashyira mu bikorwa ibyo yemeye (amasezerano yasinye)mu buryo bwo gukemura ibibazo bitera n’iyangirika ry’ibidukikije.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com
Arinda se agaragaza aho ahagaze kubera iki kandi ari umunyarwanda!? Ikibazo kikaba kiri muri congo?