Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Umunyapolitiki ukomeye muri Teritwari ya Masisi Ndayambaje Sukisa,yavuze ko ikigaragara Leta ya Kinshasa yananiwe kurwanya imitwe y’iterabwoba.
Bwana Sukisa yavuze ko muri Kivu y’amajayaruguru nta mahoro,habe no mu mujyi wa Goma yewe,nta mutekano na gato kuko abaturage bicwa buri munsi kandi ntaho bahurira n’imirwano,Sukisa yatanze urugero nk’ibisasu biherutse kugwa mu gace ka Bweramana byahitanye abaturage benshi.
Sukisa Ndayambaje wabaye Umuyobozi muri Teritwari ya Walikare ,avuga ko Leta yabo yananiwe kugarura amahoro muri Kivu y’amajyaruguru,akaba asanga gushikirirana na M23 ariyo ntambwe y’ukuri yagarura amahoro muri iyi ntara.
Aya magambo Sukisa yayatangarije mu myigaragambyo yateguwe n’abanyeshuri bo muri za Kaminuza ,yabereye hirya no hino muri Congo Kinshasa aho abo banyeshuri bigaragambyaga basaba Leta yabo kugarura amahoro muri Kivu y’amajyaruguru.
Mwizerwa Ally