Inama yahuje abacuruzi bo mu murenge wa Gisenyi akarere ka Rubavu yari igamije kwiga kubibazo by’isuku no gutunganya umujyi , umuyobozi w’akarere yabwiye abari aho bose ko hakenewe isuku irimo amazu asa neza atuma n’ibindi bikorwa bikorerwa ahantu hari isuku .”
Iyi nama yateranye nyuma yo gufungirwa amazu ku bacururiza ,basabwa kubaka bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rubavu. Si ubwa mbere babwiwe ko bagomba kubaka inzu zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi , ubarizwa mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali.
N’ubwo bimeze uko abacuruzi bamwe bavuga ko bafungiwe binyuranijwe n’amategeko kuko batigeze bahabwa impapuro zibamenyesha ko igihe kigeze ngo batangire kubaka, nyamara bakaza kubahagarikira ibikorwa kandi ku misoro nta gihinduka.
.
Umuyobozi w’akarere yabwiye abari abari aho bose ko umuyobozi w’umurenge agomba guhita ajya gukemura ibyo bibazo abatarahawe impapuro bazihabwe bagirane n’amasezerano ku buryo mu minsi runaka abantu bose bazaba bakorera munzu ziberanye n’umujyi .
Umuhoza Yves