Uko ibihumbi by’abantu bavuka buri saha kuri iyisi,ni nako ibindi bihumbi byabantu biba byitabye Imana cyangwase bavuye mu mubiri,ni nako bamwe bishima ari nako abandi baba barira.kuri iyi taliki ya 13 Ukwakira 2023,ni mureke twibaze ngo ni ibiki byaranzeki taliki ya 3 ukwakira mu mateka yisi.
BIMWE MU BYARANZE UYU MUNSI MU MATEKA.
1866 : Hasinywe amasezerano ya Vienne yasozaga intambara ya gatatu y’abaharaniraga ubwigenge bw’u Butaliyani.
1929 : Havutse ubwami bwa Yugoslavia.
1932 :Igihugu cya Irake(Iraque) cy’abonye ubwigenge.
1940 : Hasenywe sitati y’Abayahudi mu Bufaransa(france).
1952 : Abongereza baturikije bombe ya mbere yo mu bwoko bwa bukoze muburozi.
1955 : Norodom Sihanouk yabaye Minisitiri w’intebe w’igihugu cya kambodiya(Cambodge).
1990 :ibice bibiri byari bigize Ubudage(Berlin two Blocks) byariyunze byongera guhinduka igihugu kimwe.
1967:icyogajuru cya X-15 gitwawe na William Joseph Knight cyageze kumuvuduko wa kilometero7,272,68km ku isaha.
BIMWE MU BYAMAMARE BYABONYE IZUBA KURI IYI TARIKI.
1889 : Carl von Ossietzky, inararibonye yo mu Budage yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoro mu 1935.
1978 :Claudio Pizarro,umukinnyi wa football ukomoka muri Peru yabonye izuba kuri iyi taliki.
1981 : Zlatan Ibrahimović, umukinnyi wa football ukomoka muri Suwede wanakomotseho inshinga y’igifaransa yitwa “Zlataner”, bisobanura kuba uw’ikirenga (dominer), ijambo ryavutse amaze gutsinda Abongereza ibitego bitatu ku busa mu mwaka wa 2012.
BIMWE MU BIHANGAGE BYATABARUTSE KURI IYI TALIKI.
1226 : Fransisiko wa Asizi (François d’Assise) ukomoka mu Butaliyani, wabaye n’umutagatifu Papa uriho ubu yiyitiriye wavuzweho kwicisha bugufi mu buzima bwe, wanashinze abapadiri , abafurere n’ababikira b’Abafaransisikani.
1867 : Elias Howe, Umunyamerika wahimbye imashini idoda yatabarutse kuri iyi taliki.
2008: André Bellec,umuririmbyi w’Umufaransa washinze itsinda rya Frères Jacques.
Schadrack Niyibigira