Guverinoma ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yatangje ko nta biganiro byo guhagarika intambara izagirana na M23 mu gihe uyu mutwe utaremera kuva mu gace ka Bunagana umaze ukwezi kose warambuye ingabo za Leta FARDC.
Ibi byatangajwe na Patrick Muyaya Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya DRCongo mu kiganiro yarimo agirana n’itangazamakurukuru kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022 ari kumwe na Minisitiri w’ubucuruzi.
Patrick Muyaya yavuze ko Leta ya Congo itazigera iva ku cyemezo cyayo cyo kutagirana ibiganiro na M23 mu gihe uyu mutwe utarasubira mu birindiro byawo wahozemo mbere yuko ufata agace ka Bunagana.
Yagize ati “Ku birebana n’ibiganiro n’umutwe wa M23 icyemezo cya Leta ya DRCongo ntabwo kizigera gihinduka. M23 igomba kubanza kuva muri Bunagana mbere yuko hari ibiganiro ibyo ari byo byoe twagirana na yo mu rwego rwo kugarura ituze mu burasirazuba bw’Igihugu cyacu. (https://mclaneedgers.com) ”
Patrick Muyaya akomeza avuga ko ubwo bajyaga mu biganiro by’i Luanda, Perezida Museveni yahamagaye Tshisekedi amusaba ko yazamwoherereza intumwa kugira ngo baganire ku kibazo cya M23 mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye, ariko ngo Perzida Museveni yatanze igitekerezo kitandukanye n’icyo Leta ya DRCongo yifuza.
Ati “Mbere yo kujya mu biganiro by’i Luanda Perezida Mueveni yahamagaye Perezida Tshisekedi amusaba kuzamwoherereza intumwa kgira ngo baganire ku buryo ikibazo cyacu na M23 cyakemuka. Ariko igitekerezo Perezida Museveni yatanze gihabanye n’icyo twe twifuza. Icyemezo cyacu gishingiye ku byo twaganiriye n’imitwe itandukanye i Nairobi ubwo perezida Tshisekedi yayisabaga gushyira intwaro hasi. M23 n’abayishigikiye bose bagomba kubanza gusubira mu birindiro byabo bahozemo mbere. Ntakindi ni ukubanza ikava muri Bunagana. Kuko mu biganiro duherukamo i Luanda ari aho twahagaze.”
Tariki ya 14 Nyakanga 2022 Perezida Museveni yakiriye intumwa za perezida Tshisekedi zari ziyobowe na Minisitiri Alex Gisaro mu rwego rwo gusaba Perezida Museveni umusanzu we kugira ngo bakemure ikibazo cya M23.
Perezida Musevine yasubije izo ntumwa ko umuti w’ikibazo ari uko Leta ya DRCongo yagirana ibiganiro n’umutwe wa M23 ibintu bitashimishije Leta ya DRCongo.
Ubu hashize hafi ukwezi kurenga umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunanagana nyuma yo kuwirukanamo ingabo za Leta ya DRCongo (FARDC).
Aka gace ni ingenzi cyane yaba kuri Leta cyangwa se M23 kuko ari nako gaherereyemo umupaka uhuza DRCongo na Uganda ndetse kakaba n’inzira inyuzwamo ibicuruzwa byinshi bijya n’ibiva mu Burasirazuba bwa DRCongo binyuze Uganda.
M23 ubu ni yo igenzura uwo Mupaka ndetse ikaba yaranatangiye kwakira imisoro yari isanzwe ijya mu kigega cya Leta.
N’ubwo Leta ya DRCongo ikomeje gusaba umutwe wa M23 Kuva muri Bunagana, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 aheruka gutangaza ko badateze kuva mu duce bigaruriye ahubwo ko Leta n’iyanga ibiganiro bazakomeza kwigarurira utundi duce.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM