Muri kongere y’ishyaka rya Green Party mu ntara y’amajyepfo mu kiganiro umuyobozi w’iri shyaka Dr Habineza Frank yavuze ku nyungu u Rwanda ruzakura mu kuba yaragizwe ambasaderi w’amashyaka aharanira kurengera ibidukikije ku isi.
Avuga ko ibendera ry’u Rwanda rizazamurwa kuko azaba ahagarariye igihugu cyose aho kuba ishyaka rye gusa ko azajya atanga inama kubayoboke bayo mashyaka nk’umuyobozi wa DGPR Green Party ariko by’umwihariko nk’umunyarwanda kuko azaba aharanire ishema ry’igihugu.
Yagize ati “Twakiriye n’ibyishimo kuba twaragiriwe ikizere cyo kugirwa ambasaderi waya mashyaka ku rwego rw’isi ,aha ni ibendera ry’u Rwanda ryazamuwe nka DGPR Green party ni inyungu ariko by’umwihariko ni u Rwanda rwungutse kuko tuzaba duhagarariye igihugu duharanira ishema ryacyo aho tuzajya hose tuzatanga inama nk’abanyarwanda ntabwo tuzazitanga gusa nk’abaserukira Green Party.
Muri kongere yiri shyaka rya DGPR Green Party ryatangaje ko kandi rishima ubutegetsi bw’u Rwanda kuko bwumvise ibitekerezo byaryo mu gihe cyose rimaze mu nteko ishingamategeko imitwe yombi, ko byagiye byumvwa ubu bikaba byaragiye bishyirwa mu bikorwa ko nibitaranoga bazagumya kubikorera ubuvugizi.
Iyi kongere ni nayo abarwanashyaka ba Green Party baturuka mu Ntara y’Amajyepfo bateraniye mu Karere ka Nyanza aho bitabiriye kongere y’ishyaka ku rwego rw’intara, batoreyemo abazaserukira iri shyaka mu matora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.
Iyi kongere yanitabiriwe na perezida wiri shyaka Dr Habineza Frank ndetse n’abahagarariye ibyiciro bitandukanye muri iri shyaka kandi abarwanashyaka baboneyeho no gutanga ibitekerezo byibyo bifuza byajya muri mabifesto, ibitekerezo byatanzwe bikaba bizanozwa n’itsinda rishinzwe gutegura manifesto, kugirango bijye muri manifesto izemezwa burundu muri kongere yo ku rwego rw’igihugu iteganya kuba mu kwezi kwa Gicurasi 2024.
Mu barwanashyaka bo muri iyi ntara, buri karere kagiye kitoramo abakandida babiri umugabo n’umugore bakazahura n’abandi bazava mu zindi ntara maze bakemerezwa muri kongere nkuru y’igihugu iri shyaka rikaba ryari riherutse no gutora abazarihagararira mu mujyi wa Kigali.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com