Igitangazamakuru cya Radio/TV1 cyashinzwe n’umunyemari Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC cyongeye gusezerera Abanyamakuru umunani barimo batatu bakoraga ibiganiro bya Siporo barimo n’abazwi nka Kanyizo na Dodos.
Inkuru yo guhagarika aba banyamakuru ba Radio one na TV1 yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 09 Mutarama 2023 nyuma yuko abahagaritswe bahawe amabaruwa ariko yanditswe tariki 06 Mutarama 2023.
Mu birukanywe harimo umunyamakuru Kanyamahanga Jean Claude bakunda kwita Kanyizo, Kayitankore Dieudonnée uzwi nka Dodos, na Assumpta Mukeshimana bose bakoraga ibiganiro bya Siporo.
Hirukanywe kandi abo mu ishami ry’amakuru nka Callixte Ndagijimana wakoraga mu ishami ry’amakuru, Alfred Ntakirutimana na we wakoraga amakuru mu Ntara y’Iburengerazuba.
Iki kinyamakuru gitangaza kivuga ko cyafashe umwanzuro wo guhagarika aba banyamakuru kubera ibibazo by’amikoro bishingiye ku ngaruka zatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Gusa no muri 2021 iki gitangazamakuru gifite Radio na Televiziyo cyari cyahagaritse abandi banyamakuru bamwe bagiye banagaruka bakaba bari no muri aba bongeye gusezererwa.
Aba birukanywe kuri iyi nshuro, bivugwa ko harimo bamwe batekereza kwiyambaza inkiko kuko birukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
RWANDATRIBUNE.COM