Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yahishuye ko hari ibiri gukorwa ku kuba rwarekura Paul Rusesabagina, avuga ko kubera amahitamo y’u Rwanda hari abagiye babahabwa imbabazi barimo n’abatari bazikwiye.
Urukiko Rukuru rwabanje kuburanisha urubanza rwaregwamo Paul Rusesabagina, rwamukatiye gufungwa imyaka 25 rumuhamije ibyaha bishingiye ku bitero byagabwe mu majyepfo y’u Rwanda by’umutwe wa MRDC/FLN bigahitana n’inzirakarengane zitandukanye.
Urukiko rw’Ubujurire rwajuririwe ku mpande zombi, yaba ari Ubushinjacyaha ndetse na bamwe mu baregwaga muri uru rubanza, na rwo rwashimangiye iki gihano, rugumishaho igifungo cy’imyaka 25 kuri Paul Rusesabagina.
Perezida Paul Kagame ndetse na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, bakunze kuvuga ko u Rwanda rudashobora kugendera ku gitutu rwakunzegushyirwaho n’Ibihugu by’ibihangange birimo Leta Zunze Ubumwe za America, bisaba ko rurekura Paul Rusesabagina.
Umunyamakuru Steve Clemons yabajije Perezida Paul Kagame niba ntacyahindutse kuri iyi ngingo, asubiza igisubizo cyumvikanamo impinduka.
Yagize ati “Icyo nabivugaho ni uko hari ibiri gukorwa kuri iyo ngingo, ntabwo turi abantu bashobora gufunga umutwe ngo tureke kuba twatera intambwe ijya imbere.”
Umukuru w’u Rwanda yagaragaje ko kuba Paul Rusesabagina yazababarirwa akarekurwa atari igitangaza kuko u Rwanda rwagiye runaha imbabazi abandi benshi babaga bakoze ibyaha by’indengakamere.
Ati “No mu mateka yacu twahoze dushaka uburyo twatera intambwe igana imbere, hari aho twageze tubabarira n’abatari bakwiye kubabarirwa.”
Yakomeje agira ati “Uko ni na ko abantu bagize uruhare muri Jenoside ndetse n’ibindi, benshi muri bo bagiye bagaruka mu buzima busanzwe. Ntabwo dukunze kubohwa n’amateka yacu.”
Yakomeje avuga ko yari gukorwa ibiganiro harebwa uburyo bushoboka bwo gushaka umuti w’iki kibazo ariko byose bigakorwa mu buryo butanyuranyije n’amategeko n’amahame.
RWANDATRIBUNE.COM