Ishyaka National Resistance Movement(NRM) riri ku butegetsi muri Uganda ryatangaje ko kuba Bobi Wine yarakuyeho ibirego abarega ko bibye amatora ari amahirwe babuze yo kumutamaza no kwereka Isi yose ko akora Politiki ishingiye ku kinyoma.
Kuwa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021 nibwo Urukiko rw’ikirenga rwa Uganda rwemeye ubusabe bwa Robert Kyagulanyi Ssentamu alias Bobi Wine bumwemerera gukuraho ibirego byose birenga ishyaka NRM rya Perezida Mseveni kumwiba amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye kuwa 14 Mutarama 2021 akegukanwa na Museveni n’amajwi 58%.
Umunyamabanga w’ishyaka NRM ushinzwe amategeko, Oscar Kihika mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko NRM yari ibonye umwanya mwiza wo kugaragaza ibinyoma bya Bobi Wine imbere y’Isi n’imbere y’ubutabera. Kihika avuga ko kuba Bobi Wine yarakuyeho ibirego birega ishyaka NRM bitabashimishije kuko ngo bari babonye amahirwe yo guhishura ibya Politiki y’ibinyoma amaze igihe akora.
Yagize ati” Abantu benshi babuze amahirwe yo kwibonera isura ya nyayo Bobi Wine, n’uburyo yakoresheje abaturage binzirakarengane agamije kwigarurira icyizere cy’abaturage. Navuga ko ku ruhande rwa NRM bitadushimishije kubona Bobi Wine akuraho ibirego by’amafuti yadushinjaga”