Benshi bakomeje kwibaza impamvu amahuriro y’abarwanya ubutegetsi bwa FPR ashingwa afite ubukana agasenyuka atamaze kabiri,amazina ya Twagiramungu Faustin,Kayumba Nyamwasa
Ku wa 04 Gashyantare 2013 hasohotse Itangazo rigenewe abanyamakuru rifite No 001/13/COORD/FCLR-UBUMWE,ryavugaga hashyizweho impuzamashyaka ije gukuraho ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi,ariko FPR yatsinze itarwanye.
Byageze mu mpera za 2014, iri Huriro rimaze kwinjirwamo amashyaka arenga 7,twavuga nka RDI RWANDA NZIZA ya Twagiramungu Faustin,FDLR ya Gen.Byiringiro Victor,PS Imberakuri ya Me.Bernard Ntaganda na FDU INKINGI
ndetse aya mashyaka yatangiye kohereza urubyiruko muri FDLR ngo rwitoze igisilikare aho twavuga Bakunzibake waje kwicwa na FDLR,Ntakirutimana Emmanuel na Theobard n’abandi.
Kuwa 01 – 02/02/2014 Twagiramungu Faustin yatumije inama yagombaga guhuza abagize ihuriro FCLR UBUMWE,ariko FDLR imutera utwatsi , mu gisubizo yohereje cyo kuwa 29/01/2014,ihakana ko iyo nama itazayitabira,ariko kubera ubucabiranya bwa Rukokoma yaje kurushya FDLR ingufu,atumiza inama yabereye iBuruseri tariki ya 1 Werurwe 2014,iyo inama yahuje amashyaka 7 ,ariyo.
1. Forces Démocratiques Unifiées (FDU-Inkingi) ;
2. Forces Démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR) ;
3. Pacte Démocratique du Peuple (PDP-Imanzi) ;
4. Parti pour la Démocratie au Rwanda (PDR-Ihumure) ;
5. Parti Social (PS-Imberakuri) ;
6. Rwandan Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza).
7. Union Démocratique Rwandaise (UDR)
Ndetse n’ihuriro FCLR UBUMWE,ryaje kwinjizwa mu mpuzamshyaka CPC byavugaga, CPC mu mpinamagambo y’igifaransa (Coalition des Partis Politiques Rwandais pour le Changement).
Amashyaka 3 ariyo FDU-Inkingi, PDP-Imanzi na PDR-Ihumure yagaragaje ko bitayashobokera guhita yinjira mu mpuzamashyaka, kubera ko hari ibyo yasabaga ko bibanza kubahirizwa, kandi bikaba bizafata igihe.
Yongeyeho ko ashyigikiye byimazeyo uwo mushinga wo gufatanya kw’amashyaka, anasaba ko hakwigwa uburyo yazakomeza gutanga umuganda w’ibitekerezo, mu gihe atari yinjira mu mpuzamashyaka,ariko ntiyinjiyemo ahubwo yahise ajya kwifatanya na Kayumba Nyamwasa bashinga P5.
Ku wa 08 ukwakira 2014,amwe mu mashyaka agize CPC na FCLR yasohoye itangazo ryirukana RDI RWANDANZIZA na Twagiramungu mu ihuriro CPC,umutwe w’iryo tangazo wagiraga uti: abashinze impuzamashyaka CPC (les membres fondateurs) bitandukanyije n’ubugambanyi n’imikorere irangwa n’igitugu bya Perezida wa CPC Faustin Twagiramungu.
Kuva amashyaka yatera umugongo Twagiramungu Faustin aya mahuriro yombi yahise asenyuka kugeza ubwo hashingwaga ihuriro P5,ryari rigizwe na RNC,PS IMBERAKURI,FDU INKINGI,PDP IMANZI na AMAHORO People Congress,iri huriro naryo ryakomeje guhura n’ibibazo aho abarigize basangaga amashyaka arigize nta jambo afite usibye Kayumba Nyamwasa wenyine waritwaraga uko yishakiye.
Ku wa 11 Ugushyingo 2019 Ishyaka PDP Imanzi ryasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko ryitandukanyije n’ihuriro ry’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda kugira ngo risabe kujya mu biganiro byimbitse n’ubuyobozi bwa Leta y’uRwanda,
kuko ryasanze iri huriro P5 ntacyo rizageraho mu ntego ryihaye,si ishyaka rya PDP IMANZI ryonyine ryavuyemo,bivugwako n’ishyaka AMAHORO PEOPLE CONGRESS naryo ryaba ryaravanyemo akarenge ndetse kuri ubu muri iri huriro hakaba harimo kudacana uwaka hagati ya Kayumba Nyamwasa na Ir.Faustin Ntilikina wa FDU INKINGI.
Twagiramungu Faustin yabonye ibya FCLR-UBUMWE na CPC byanze ashinga MRCD-UBUMWE irimo:RDI RWANDANZIZA,PDR IHUMURE ya Rusesabagina,CNRD-UBWIYUNGE ya Gen.Irategeka na RRM ya Nsabimana Sankara,iyo usesenguye iby’ayamashyaka nka CNRD UBWIYUNGE yavutse ubwo FDLR yari imaze kwitwandukanya na Rukokoma,bituma yoshya ba Gen.Irategeka kwigumura kuri FDLR bagashyinga ishyaka ryabo ryiswe CNRD UBWIYUNGE ,ivuka ryayo rikaba ryabarabaye ukuboko kutaziguye kwa Twagiramungu Faustin.
Si ,FDLR gusa yasenye Twagiramungu Faustin yinjiriye na RNC ya Kayumba Nyamwasa afasha Nsabimana Sankara na bagenzi be barimo Kazigaba Andre na Abega Rwabagina kuva muri RNC bagashinga RRM.
CNRD UBWIYUNGE yasize k’umugaragaro itangazo nayo ivuga ko isohotse mu ihuriro rya MRCD UBWIYUNGE aho Perezida waryo Umubyeyi Francine yashinje Twagiramungu kuzambya opozisiyo no kutagira ibanga ry’akazi,kuva icyo gihe ibikangisho by’uko MRCD UBUMWE ifite ingabo FLN,byahise bishyira kuko na RRM yashinzwe na Sankara,igice kimwe gikuriwe na Nahimana Straton cyavuze ko RRM yasezeye muri ihuriro rya MRCD.
Abarwanya ubutegetsi bw’uRwanda bakomeje kwibaza ukuntu FPR Inkotanyi yubatse ibintu byayo imyaka 30,igategura urugamba kugeza ubwo ihiritse ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana,nta muntu usubiranyemo n’undi,ndetse ubwo bumwe bwayo bukaba bwarayigejeje ku nsinzi,nta bombori bombori n’imwe ibayeho.
Mu gihe abahunze ubutegetsi bwa FPR guhera mu 1994,bamaze gushinga amashyaka n’imitwe y’abarwanyi birenga 80,byaragiye bisambuka bitamaze kabiri,urugero n’ishyaka RDR,ryashyingiwe,mu nkambi ya Mugunga ryasenyutse itamaze,kabiri,havuka,ALIR1.ALIR2,FDLR,FCLR-UBUMWE,CPC,CNRD,RNC,P5,MRCD-UBUMWE na RBB nayo yatangiye gusenyuka.
Abasesenguzi basanga bene abashinga aya basa n’ababyuka mu gitondo bagakanguka bayashinga,abandi akaba ari abishakira indamu nta muhamagaro wa Politiki bagira,aya mashyaka kandi yagiye akubitana na Virusi ya Twagiramungu Rukokoma na Kayumba Nyamwasa aho usanga yose bashaka kuyagenzura,utabyemeye bakamusenyera,ako kavuyo kabera inyungu Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda,itarahwemye kwerekana ko abayirwanya bameze nk’isenene zirwanira mu icupa.
Shamukiga Kambale