Nyuma yaho Twagiramungu Faustin agiriye ikiganiro kuri Imwe muri Radio zikorera kuri Murandasi ibogamira Ku Mitwe irwanya Ubutegetsi bw’uRwanda maze akavuga ko atazi uwishe Uwiringiyimana Agatha wahoze ari Minisitiri w’intebe mu 1994 yahawe inkwenene n’abakurikiranye iki kiganiro bavuga ko Twagiramungu ari umuhemu n’umubeshyi.
Madamu L. Mukandekezi umwe mu bakurikiye kino kiganiro.
Avuga ko Nyuma yo kumva ayo magambo ya Twagiramungu Faustin, byatumye yumva yaha Twagiramungu ubutumwa bukarishye bwo kumukebura akagabanya kubeshya Rubanda.
Mu nyandiko Mukandekezi yacishije mu Kinyamakuru inyenyeri news cya Noble Marara Nawe ubarizwa mu barwanya ubutegetsi bw’Urwanda yabwiye bwana Twagiramungu Faustin ko agomba kugabanya pokitiki y’ikinyoma n’ubuhemu.
Yagize ati:”
Numvishe ikiganiro Bwana Twagiramungu yagiranye na radiyo Ikondera Libre 08/16/2021 numva ngomba kugira icyo nkivugaho kandi mumbabarire kubivuga uko biri.
Koko umuntu w’ umukambwe agatinyuka akavuga ngo ntabwo azi uwishe Uwilingiyimana Agatha N’ ibyo yamukoreye!!!?
Umuntu yivugira ubwe ko akesha kuba akiriho kuri iki gihe? Mbega agahomamunwa mbega agashinyaguro?!!!
Bajyaga bavuga ngo Twagiramungu ni umuhemu n’ umubeshyi nkagirango ni byabindi by’ amashyali y’ abanyarwanda, nkumva ari ukumuziza ubusa!
Mbega mbega ibyo numvishe !
Mpise nsobanukirwa impamvu na FPR yamupfunyikiye amazi; kuko nimba yarayigorekeye amagambo, nkuko yageze imbere y’ iyi mikoro akayagorekera nyirayo kugirango yikureho ikimwaro cy’ umuriro yacanye akananirwa kuzimya kubera irari ry’ ubutegetsi…
Mumbabarire kubivuga uko biri ariko Bwana Twagiramungu arabeshya agakabya!
Njye ndabona umujinya afitiye FPR kubera ukuntu bagiranye ibibazo ,nukuntu yumvaga ko azakomera cyane n’ifata ubutegetsi- ariwo utuma avuga amagambo yuzuye ubu buhezanguni kurusha ba nyirabwo nk’ umugambanyi wabuze uko yigarura mwa benewabo.
Iyi nyandiko yanjye nimutayiniga nk’izindi njya mbohereza hakagira uyisoma ugera kwa Bwana Rukokoma azamumbarize utu tubazo tw’ amatsiko mfite kandi nzi neza ko mpurijeho n’ banyarwanda batari bake.
1.Bwana Twagiramungu yaba aziza FPR ko yamubonye uko ari ikamuhemba ay’ abagambanyi?
Ni ikihe cyizere yumvaga akwiye guhabwa nayo nk’ umuntu w’umubeshyi Kandi uhindagurika nk’ikirere,wabonye bikomeye agatera umugongo bene wabo?
2.Ayo masezerano yihakana n’ukuntu yayahindiyemo, yayajyagamo ayashakamwo iki?
3. Ko yicara yimyoza ngo inkotanyi zishe Habyarimana , ajya kuzibera ministiri w’ intebe hari ikibazo urwo rupfu zishe Habyarimana rwigeze rumutera?
4. Ko atera hejuru ngo arashaka ubumwe bw’ abanyarwanda yita abanyarwanda bamwe abanyamahanga yumva azabashyira he?
Ese ababakomokaho bavukiye mu Rwanda, bahamaze imyaka nk’ iyo amaze ibukoloni, nabo ubwo ni abanyamahanga bazarwirukanwemwo?
Nimumara kumungerezaho utu tubazo , muzamumbwirire areke kwirushya yisobanura kuko twese twamwiboneye, wenda agize igishya akora yatubwira ati: nibyo koko naragambanye, nabonaga nk’ umukwe wa Kayibanda ari njye wari ukwiye gusimbura Ikinani, ndazikina nipasa muremure kubahutu benewacu nibwira ko nzabeshya inkotanyi birananira, none nigarukiye kwongoza no gushushanya abacyumva ururimi rw’amoko rwo mugihe cyanjye.”
Akomeza agira inama umusaza Twagiramungu yo kwigaya ,akareka kwiruka inyuma y’ ibyamusize no gushuka abato abatwerera baringa, akisazira yisomera kugasharira nkuko yabikoze ejo bundi kuri zumu, kuko ingengabitekerezo nkiriya ye urubyiruko rwa nyuma y’ indege ari ntayo rukeneye nimba atarabimenya.
n’ abo ayitwerera ataka ,aho byabagejeje twarahabonye, n’ abakiriho twese tuzi uko babayeho.
Twagiramungu Faustin Ni umunyapolitiki wakunze kuvugwaho gukunda kwivuguruza mu magambo ngo kuko ahinduka nk’igicu bitewe n’inyungu abonye muri ako Kanya.
Mu cyumweru gishize n’ibwo Twagiramungu alias Rukokoma yavuze ko atazi uwishe Uwiringiyimana Agatha Kandi yarigeze kuvugira kuri BBC ko ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga Agatha Uwiringiyimana yamuhamagaye mu masaha ya Sakumi nimwe za Mugitondo amubwira ko agomba guhunga vuba na bwangu ngo kuko we Inzirabwoba( abahoze Ari ingabo za Ex Far ) bamubujije kujya kuvuga ijambo rihumuriza abaturage kuri Radiyo rwanda dore ko ariwe wa Minisitiri w’intebe ndetse ko bashaka kumwica.
Ibi n’ibyo byaherewe ho n’abakurikiranye icyo kiganiro bituma ahabwa inkwenene bavugako arangwa no kwivuguruza , bamwita umuhemu n’umubeshyi usigaranye ibitekerezo bishaje.
Hategekimana Claude