Kuri uyu wa Kabiri nibwo Twagirayezu Wenceslas wunganirwa na Me Bikorwa yitabye urukukiko yiregura ku byaha bya Jenoside yakorerwe Abatutsi 1994 aregwa.
Ni ibyaha bivugwa ko yabikoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi cyane cyane ahahoze Kaminuza ya Mudende, Komini Rouge no muri kiriziya ya Busasamana.
Me Bikotwa wunganira Twagirayezu yavuze ko yashoboye kubona abatangabuhamya mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo ahamya ko bazi neza aho uwo yunganira yari ahererereye mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.
Twagirayezu afite abatangabuhamya bamushinjura 26, bamwe bari muri Repubulika iharanoira Demokarasi ya Congo abandi bari mu karere ka Rubavu.
Mu kirego, ubushinjacyaha buvuga ko Wenceslas Twagirayezu, woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Danemark mu 2018, yagize uruhare rukomeye mu bitero byagabwe kandi bikica abatutsi ahantu 7 hatandukanye mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, muriho harimo ahahoze kaminuza ya Mudende, kuri kiliziya gatorika ya Busasama, ahitwaga komine Rouge n’ahandi.
Mu kirego kandi Ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza amwe mu matariki yo mu kwezi kwa kane 1994 ngo ibikorwa bigize icyaha byagiye biberaho
Aha niho umwunganizi wa Twagirayezu, Me Bikotwa, avuga ko abatangabuhamya 13 babarizwa muri Congo bafite uruhare runini mu kuzagaragaza ukuri.
Yabwiye urukiko ko buri umwe wese agaragaza itariki yari kumwe na Twagirayezu ku butaka bwa Congo mu gihe cya jenoside, amatariki ubushinjacyaha buvuga ko Twagirayezu yari mu mugambi w’ubwicanyi mu Rwanda.
Uretse abo kandi ngo hari n’abandi batangabuhamya 13 bari mu bice bitandukanye bya Rubavu ngo nabo bazi neza uko ubwicanyi muri ibyo bice bwagenze, ababukoze n’ababuyoboye.
Ubushinjacyaha bwo bwamaze gutanga urutonde rw’abatangabuhamya bashinja Wenceslas Twagirayezu.
Umucamanza yanzuye ko kuwa gatanu w’iki cyumweru aribwo urukiko ruzatangaza urutonde ntakuka rw’abatangabuhamya bazumvwa ndetse rugatangaza naho bazumvirwa, niba ari mu karere ka Rubavu cyangwa i Nyanza ku kicaro cy’urukiko.
Abatangabuhamya ba Twagirayezu basaba ko batangira ubuhamya bwabo i Rubavu ngo kuko ariho hafi haba kubava i Goma cyangwa kubatuye i Gisenyi ngo bitaba ibyo urukiko rukaba rwabafasha kujya gutangira ubuhamya i Nyanza.
Ubwo bufasha burimo kubishyurira ingendo, kubacumbikira, kubagaburira ndetse no kubarinda ubwandu bwa Covid-19 harimo no kubishyurira ikiguzi cy’impapuro z’inzira no kuborohereza kuzibona.