Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahishuye uko u Rwanda rwagerageje ibishoboka byose ngo runoze umubano na Repubulika iharabira Demokarasi ya Congo ku butegetsi bwa Joseph Kabila wayiyoboraga ariko bikabura icyo bitanga.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Jeune Afrique , Perezida Kagame yavuze ko bakoze ibishoboka byose ngo bumvikane n’igihugu cyabaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku butegetsi bwa Joseph Kabila ariko bikarangira ababereye ibamba.
Yagize ati”Nizeraga ko bitagorana gukorana neza n’ubutegetsi bwayoboraga Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Twageragezaga gusubiza ibintu mu buryo ariko bikanga.Mu gihe cye[Perezida Joseph Kabila), twarabikemuraga nka nyuma y’icyumweru cyangwa amezi make bikongera bikazamba hakavuka ibindi bibazo. Niko twahoraga muri iyo myaka.”
Perezida Kagame yavuze ko kuri ubu hari icyizere cy’umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’ubutegetsi buriho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo .
Yagize ati” Uyu munsi hari icyizere ko tuzagenda dukemura ibibazo byarimo icyo gihe.Ubu twumva ibitekerezo bya buri ruhande nk’abaturanyi n’abavandimwe basangiye amateka maremare nk’ayacu. Ibyiza n’ibibi turabisangira kandi mu gihe kimwe , ndetse buri umwe arinda mugenzi we uko ashoboye. Ibi nibyo turimo gukora magingo aya”
Kuva Perezida Kabila yava ku butegetsi agasimburwa na Felix Tshisekedi, umubano w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo uragenda uzahuka. Ibi binashimangirwa n’ibikorwa bigenda bikorwa ku mpande zombi mu rwego rwo kuzahura uwo mubano wari umaze imyaka myinshi urimo agatotsi.
Ibi kandi binahurirana n’uko muri iyi minsi ibihugu byombi birigufatanyiriza hamwe gushaka umuti w’ibibazo birimo guterwa n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo aho abaturage benshi batuye umujyi wa Goma mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Congo bakomeje guhungira mu Karere ka Rubavu bakakirwa na yombi n’inzego z’ubuyobozi mu Rwanda.