Mu kiganiro n’abanyamakuru, umu Kandida Moïse Katumbi wiyamamariza kuyobora Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yanenze cyane mugenzi we bahanganye Perezida Félix Tshisekedi amushinja kugira amarira menshi kuruta ibikorwa yakabaye akora, ndetse aboneraho n’umwanya wo kumusubiza ku bintu amaze iminsi amuvugaho.
Uyu mu kandida yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri Radio France International (RFI) kuri uyu wa 14 Ukuboza 2023, aho yagiye agaruka ku bintu bitandukanye ndetse anaboneho n’umwanya wo gusubiza Perezida Félix Tshisekedi, ibyo amaze iminsi amuvugaho, amushinja ubusa, aho gukora nibura ngo abamukurikiye barebere kubikorwa.
Moïse Katumbi, yagize ati: “Sibyiza kwibasira umuntu uwariwe wese, icyihutirwa ni ukugira ibikorwa ukorera abaturage, tugomba kugaragaza ibikorwa kuruta amagambo. Ku ki Tshisekedi, yibasira Perezida w’u Rwanda? Cyangwa abandi ? biriya bigaragaza kunanirwa kwe! Twari dukwiriye kwihutira gukora kuruta kugira amagambo.”
Muri ibi bihe byo kwiyamamaza, Perezida Félix Tshisekedi, yagiye yumvikana ashinja Umukandida Moïse Katumbi, kuba ari “Umukandinda w’umunyamahanga,” sibyo gusa kuko yumvikanye agereranya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na Adolph Hitler, ibintu byanenzwe n’abantu bose.
Katumbi, yanavuze ko mu gihe Congo, yazagira Igisirikare cyiza ko ari igihe kizashimwa n’abanyamahanga. Yagize ati: “Niba dufite igisirikare kitubaha abaturanyi, bariya baturanyi nabo ntibazubaha igisirikare cyacu, ariko igihe tuzubaha Abaturanyi nabo bazatwubaha! Perezida dufite kuri none yaheze mu marira adashira ariko iyaza kugira ibikorwa biruta amarira tuba dufite Perezida mwiza”
Yakomeje agira ati “Dukwiye gufata Ingamba ku gihugu cyacu Ingabo zacu zikwiye gukorera igihugu igihe zinaniwe ntizibone ko kunanirwa kwabo kwavuye ku wundi, Oya, Igihe cyo gusakuza si iki ahubwo dukore.”
Yongeyeho ko “Atareka kuvuga ko Perezida Félix Tshisekedi, yibagiwe abasirikare, ntabahembe nk’uko bikwiye, yirengagiza ko igihe yabahembye neza bazarinda ubusugire bw’igihugu neza ndetse n’umutima wabo wose.
Yaboneyeho kuvuga ko naramuka atowe azahemba abasirikare neza, niba umusirikare w’igihugu ahembwa amafaranga ari munsi y’amadori ijana (100) ubwo urumva azakora yishimye? Iki kibazo tugomba kugikemura mu maguru mashya.”
Yakomeje agaragaza ko abasirikare b’igihugu bahembwa amafaranga atabakiza cyangwa ngo abice anagaragaza ko n’abasirikare ba bacanshuro nabo bahembwa amafaranga ari hejuru cyane n’ayabasirikare b’Igihugu cya Congo , kuko umucanshuro ahembwa amadorari 9000, mu gihe umusirikare w’Igihugu cya Congo ahembwa amafaranga ari munsi y’amadorari 100, akomeza avuga ko ari ibintu bibabaje cyane kandi binatuma abasirikare badakora inshingano zabo uko bikwiye.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com