Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko cyatangiye kugaba bitero ku duce twa Runyoni na Chanzu twigarurwe n’abarwanyi bikekwako ari aba M23.
Raporo ikorwa n’ikigo The Kivu Security Barometer (KST) yagaragaje ko ubwo ibindiriro by’ingabo z’igihugu byari bisumbirijwe mu mugoroba wo kuwa 7 Ugushyingo 2021, ingabo zahisemo gukizwa n’amaguru abarwanyi bitwaje intwaro bagahita bigarurira uduce twa Chanzu na Bunyoni two muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amjayaruguru hafi y’umupaka w’igihugu cya Uganda.
Kugeza ubu igisirikare cya Congo kivuga ko kikirimo gukusanya amakuru y’ahabereye ibi bitero.
Umuyobozi wungirije wa Teritwari ya Rushuru Lieutenant-Colonel Muhindo Luanzo, yatangarije isoko Rwadatribune ikuraho amakuru ko , Igisirikare kirimo gutegura ibitero byo kugarura uduce twa Bunyoni na Chanzu kugeza ubu tukiri mu maboko y’inyeshyamba bikekwako ari iza M23.
Yagize ati” Kugeza ubu turimo kugaba ibitero simusiga bigamije kwigarurira utu duce twafashwe n’abitwaje intwaro”
“
Kugeza ubu abaturage benshi ba ba Rutshuru na Kivu y’Amajyaruguru muri rusange bakomeje guhungira mu gihugu cya Uganda cyane ko binavugwa ko izi nyeshyamba nyuma yogufata utu duce zakomereje ibitero mu bindi bice by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ku cyumweru tariki ya 7 Ukwakira nibwo Ubutasi bwa Reta zunze ubumwe za Amerika bwari bwahaye FARDC umuburo ko hashobora kugabwa igitero ku mujyi wa Goma uri mu birometero 50 mu majyepfo y’iburasirazuba bw’utu duce twafashwe.
Sosiyete Sivili ya Kivu y’Amajyaruguru ikomeje gushyira igitutu ku ngabo z’igihugu isaba gukora ibishoboka byose ikagarura umutekano muri Kariya gace no guhita icyura abaturage b’iki gihugu bakomeje guhungira muri Uganda.
Mwizerwa Ally