Icyumweru kirihiritse mu gace ka Minembwe ka Teritwari ya Fizi hatangiye imirwano hagati y’inyeshyamba za Biloze Bishambukena zihuje n’imitwe y’aba Mai Mai bagaba ibitero ku mutwe wa Twirwaneho y’Abanyamulenge , FARDC igashinjwa kuba nyirabayazana w’iyi ntambara.
Twirwaneho ishinja Biloze Bishambuke na Mai Mai kubagabaho ibitero kugira ngo babibire inka, ndetse, uyu mutwe wanashinje FARDC kuba inyuma y’ibi bitero, aho bagaragaza ko hari abantu benshi barashwe n’ingabo za Leta.
Nyamara inyeshyamba za Biloze Bishambuke nazo zikomeje kugaragaza ko Twirwaneho ariyo yabateye , ikabatwikira bityo nabo bakirwanaho, banarwana ku miryango yabo.
Twirwaneho bemeza ko FARDC ikomeje kwifatanya n’inyeshyamba za Biloze Bishambuke,umutwe wo mu bwoko bw’Abafurero, kugira ngo babamareho imitungo ndetse n’abantu.
Biloze Bishambuke ishinja Twirwaneho ivuga ko babonye umutwe wa bene wabo wo muri Kivu y’Amajyaruguru wa M23 ukajije intambara nabo babyutsa intambara, bagamije gufata igice kimwe cya Congo ngo bigenge.
Umuhoza Yves