Mu itangazo umutwe w’Abanyamurenge witwa Twirwaneho washyize hanze kuri uyu 08 Ukuboza , bamaganye n’imbaraga zabo zose, ibitero bagabweho n’imitwe y’inyeshyamba zishyize hamwe, arizo,Mai Mai Yakutumba, Mai Mai Ilunga, Mai Mai Biloze Bishambuke hamwe na Red Tabara , umutwe w’inyeshyamba ukomoka I Burundi,bagamije gukorera Jenoside ubwoko bw’Abanamurenge.
uyu mutwe wa Red Tabara ukaba uyobowe na Komanda Gisiga, iki gitero bakaba bakigabweho none kuwa 08 Ukuboza mu Minembwe.
Si iki gusa kuko bavuga ko byatangiye kuwa 30 Ugushyingo, ubwo abandi bari mu biganiro by’amahoro mu mujyi wa Nairobi,izi nyeshyamba zifatanije zagabye ibitero mu duce twa Muliza, Gakangara hamwe no kuwimiko nk’uko bakomeza babivuga muri iri tangazo.
Ibi bitero byarimo imbunda ziremereye n’intoya byahitane abasivile 7 hakomereka 12 naho abandi benshi ubu bakwiriye imishwaro barahunga.
Umuyobozi wa Twirwaneho Sematama Charles, arashinja inyeshyamba za Mi Mai hamwe n’abo bafatanije kwica amasezerano bagiriye i Nairobi nkana bagahitamo gukora itsemba bwoko ( Jenoside), igamije kurimbura burundu ubwoko bw’Abanyamurenge
Uyu mutwe kandi wasoje usaba ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC guhaguruka bakarwanya inyeshyamba zibuza amahoro abaturage, kuko bitabaye ibyo nta mahoro azigera aboneka mu burasirazuba bwa DRC.
Umuhoza Yves