Mu ijambo ry’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, akaba na Minisiteri w’itangaza makuru, Patrick Muyaya, yatangaje nyuma yibyari bimaze iminsi bicicikana ku mbuga nkoranyambaga, yeruye agaragaza ko Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwiteguye guhangana n’uwariwe wese uzabwitambika imbere .
Ibi yabitangaje nyuma ya Video yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga irimo Corneille Nangaa wamaze kurema umutwe wa politike, uzwi ku izina rya Alliance Fleuve Congo(AFC) na Bertrand Bisimwa umuyobozi wa M23, bagaragaza ko biteguye kubohora Abenegihugu no kubungabunga amahoro yabuze mu Burazirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ndetse bagashyira iherezo k’Ubuyobozi bwa Perezida Tshisekedi.
Uyu muvugizi yagaragaje ko Abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bose aho bava bakagera biteguye kubarwanya kandi ko ntacyo bazageraho kuko igisirikare cya Congo gikomeye.
Patrick Muyaya, yagize ati: “Ibyo ntagisubizo kirekire n’abitangaho, ariko icyo nzi ni kimwe, ni uko Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, itazakomeza kwihanganira abantu bameze nka ba Nangaa, oya, rwose.”
Yakomeje agira ati: “Igisubizo cyabashaka k’urwanya leta ya Congo kigiye kuboneka, yewe, nta n’ikindi, leta izabacecekesha.”
Uyu muvugizi atangaje ibi nyuma y’uko hangeye gutangazwa ko Tshisekedi yegukanye umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora aheruka kuba kuwa 20-22 ukuboza 2023.
Ni amatora ataravuzweho rumwe kuburyo hari n’abagerageje gusaba ko yasubirwamo ariko ntibyakunda.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com
Muyaya, utashikwa muzima