Elon Musk,umuyobobozi w’urubuga nkoranyambaga rwifashishwa na Benshi Twitter,yatangaje ko ikirango cy’uru rubuga gishobora guhindurwa kikareka kuba inyoni y’ubururu, rugahabwa ikirango gishya nk’icya sosiyete ya X Corp.
X Corp ni sosiyete Nyamerika nayo y’umuherwe Musk akaba ari nayo igenzura imikorere y’urubuga rwa Twitter.
Ibi Musk yabishimangiye mu kiganiro cy’amajwi kizwi nka ‘space’ aho yavuze ko iyi gahunda yo guhindura iki kirago yakagombye kuba yarakozwe kera.
Nyuma yo kubona ubutumwa bw’uyu muherwe, benshi bakoresha uru rubuga bagaragaje ko batabyakiriye neza bavuga ko ikirango gisanzwe aricyo benshi bamenyereye.
Mu masaha make nyuma yo gutangaza ibi, abakoresha Twitter batandukanye bagaragaje ibirango bitandukanye bishobora gusimbuza icyari gisanzwe.
Elon Musk yasobanuye ko yaguze Twitter afite intego yo kuyihindura urubuga rukorerwaho ibintu bitandukanye kuruta gutangirwaho amakuru gusa.
Zimwe muri izo serivisi zirimo iz’amabanki, guhaha, kohereza ubutumwa no guhamagara, kugura amatike y’ingendo, gucuruza imigabane, n’izindi zitandukanye.
Si ubwa mbere uru rubuga ruhindura byinshi kuva uyu mugabo yarugira umutungo we bwite,ndetse bamwe bakemeza ko byinshi bizakomeza guhinduka.