Ministiri w’itumanaho muri Congo akaba n’Umuvugizi wa Leta Patrick Muyaya akomeje gushimangira ko u Rwanda rugomba kuganira na FDLR
Ni mu kiganiro aherutse kugirana na BBC mu cyumweru gisize,ubwo yari i Londre mu Bwongereza, Bwana Muyaya akaba yari yagiye mu Bwongereza kubonana na Leta yaho, kugira ngo ayisabe ko yashyira igitutu ku Rwanda, ngo rureke gufasha M23.
BBC yabajije Muyaya impamvu ingabo za FARDC zikorana na FDLR, arabihakana ahubwo avuga ko ko FDLR ari umutwe usigaranye abarwanyi batarenze ibihumbi bibiri nkuko byavuzwe muri Raporo y’umuryango w’abibumbye, aha Muyaya akaba avuga ko n’ubwo Leta yabo ihanganye n’umutwe wa M23 n’indi mitwe, ariko k’ubutaka bwa Congo hari imitwe y’abanyamahanga irimo FDLR, RED TABARA na ADF NALU yo muri Uganda.
Aha rero Muyaya akaba avuga ko buri gihugu, iyi mitwe ikomokamo kigomba gushaka uko cyakemura icyo kibazo, Muyaya yabivuze agira ati” FDLR n’umutwe usa naho ucishije make ariko Leta y’uRwanda ivuga ko ugizwe n’abakoze Jenoside, kubwanjye ndahamya ko abawugize atari uko bayikoze, mfite icyizere ko igihe kizagera u Rwanda rukaganira na FDLR.
Abasesenguzi mu by’umutekano w’Akarere bavuga ko nta gitangaje kirimo kuba Leta ya Congo yaba yatangiye kuvuganira FDLR,kubera ko muri iki gihe benshi mu ngabo za Leta bayibonyemo agakiza,ko kuba izabafasha kurandura umutwe wa M23 ukomeje kubica bigacika.
Ibi kandi biza byiyongera ku ngendo zimaze iminsi zikorwa n’abayobozi ba FDLR mu murwa mukuru wa Kinshasa,aho bagiye bumvikana na Leta ya Congo, ubufatanye n’imikoranire mu bya gisilikare,ndetse na raporo y’impuguke za ONU yahamije Congo ibyaha byo gukorana na FDLR aho iyiha ibikoresho imbunda n’amasasu n’ubundi bufasha.
Uwineza Adeline
Hari ibiganiro bibera i Mutobo nibyo byagenewe abarwanyi ba fdlr cg fardc bemeye kuva ku butagondwa bakaba abantu. ibyo byhozeho bizanagumaho igihe cyose frdc na fdlr bemeye kureka kwica abatutsi bari muri congo
Ahubwo se muyaya(muboyeuse-tantine)ubundi we na Kirumbo na kikweti si aba FDLR?
nashakaga kuzabwira muyaya ariko uwamunyereka vis a vis nibwo yanyumva nahubundi mumureke yataye umutwe nuwagira ibyago akawutora yaba agendesheje!
Ministiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi w ‘umutwe w iterabwobo wa FDLR/JenosidePatrick Muyaya aremezako asigaranye abasirikare ibihumbi 2000 byiteguye kugaruka murwanda gukomeza umugambi wabo basize batarangije