Leta y’u Bubiligi yatangaje ko ihangayikishijwe n’umuturage wayo, Jean-Jaques Wando, wakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwa gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uyu musirikari usanzwe ufite ubwenegihugu bw’ Ububirigi Wando yari asanzwe ari inzobere mu bya gisirikare akaba yarageze i Kinshasa ubwo yagirwaga umujyanama wihariye mu rwego rwa ANR rushinzwe iperereza muri iki gihugu.
Wando Yafashwe n’abasirikare bakorera urwego rw’ubutasi, tariki ya 22/05/2024, ashinjwa gukorana na Christian Malanga wayoboye igitero cyashakaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Tariki ya 03/09/2024, Wando yasabye urukiko kumugira umwere, aho yagize ati: “Nkomeje kuvuga ndanguruye, imbere y’Imana n’abantu n’urukiko ko ntigeze ngira uruhare muri ibi bikorwa biciriritse. Nizeye ko muzavuga ikintu kizima cyo kungira umwere.”
Uyu mugabo w’Umubiligi ari mu bantu 37 bakatiwe igihano cy’urupfu, tariki ya 13/09/2024, bazira kugerageza gukubita ku deta ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Mu byaha bahamijwe birimo iterabwaba, gutera inkunga iterabwaba n’ubwicanyi.
Yagize ati: “U Bubiligi bufata iki kibazo nk’igikomeye cyane kandi bwamaganye kenshi igarurwa ry’igihano cy’urupfu muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, haba mu ruhame no mu biganiro byabaye hagati y’impande zombi.”