Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko igihugu cye cyatangiye gukura ingabo zacyo muri Niger hamwe na Ambasaderi wacyo mu Burayi, nyuma y’aho itsinda ry’abasirikare ryakoze Coup d’état rigaragaje ko ritakibashaka mu gihugu cyabo.
Kuva muri Nyakanga coup d’état yo muri Niger yaba, u Bufaransa bwari bwaragumishije ingabo 1500 muri icyo gihugu. Bwari bwaranze no kubahiriza ibyo ubutegetsi bushya bwa Niger bwasabaga, birimo ko Ambasaderi wabwo ava ku butaka bw’icyo gihugu. (https://follycoffee.com/)
Kuri ubu biravugwa ko Ingabo za mbere z’u Bufaransa zari ziri mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Niger zatangiye kuva muri iki gihugu.
Kuva Mohamed Bazoum yahirikwa ku butegetsi n’abasirikare bamurindaga, abo basirikare bahise basaba ingabo z’u Bufaransa ziri muri iki gihugu guhambira utwangushye zigasubira iwabo, bagaragaza ko ntacyo bafasha iki gihugu uretse gutunda umutungo wacyo abaturage bagakomeza kwicira isazi mu jisho ariko U Bufaransa bwabanje kwinangira, mu mpera za Nzeri 2023.
Abarenga 1000 bafatanyaga n’ubutegetsi bwa Bazoum guhangana n’ibyihebe aho bamwe bakoreraga mu Murwa Mukuru Niamey, abandi bakagira ibirindiro mu burengerazuba bw’igihugu mu bice bya Ouallam na Tabarey-Barey.
Itsinda ry’abasirikare b’Abafaransa bari i Tabarey-Barey, AFP yatangaje ko ryageze i Niamey kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023 bafite ibikoresho byinshi ndetse n’imodoka za gisirikare.
Nubwo bitaramenyekana aho barahita berekeza, amakuru avuga ko bakomereza mu Murwa Mukuru wa Chad, N’Djamena mu birometero 1600 uvuye i Niamey, aho itsinda ry’abofisiye bahuzaga ibikorwa by’ingabo z’u Bufaransa ziri kugarura umutekano mu gace ka Sahel babarizwa.
Gukura ingabo muri Niger ni kimwe mu bikorwa bikomeye u Bufaransa bukoze nyuma y’iminsi ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika bibumereye nabi, bisaba ko buhagarika kwivanga muri politiki yabyo.
Uretse kandi abasirikare bavuye kuri iki gihugu, indege itwaye ibikoresho byabo birimo imiti n’ibindi byifashishwa mu ntambara na yo yavuye k’ubutaka bwa Niger ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Igihugu cy’U Bufaransa gikomeje gutakaza ingufu cyari gisanganwe k’umugabane w’Afurika, cyene dore ko ibihugu byose cyakoronije bikomeje kugenda bicyamagana
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune .com