Mu gihe Centrafrique iri kwitegura amatora ya Perezida n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko ategerejwe kuba kuri iki Cyumweru, Leta y’u Bufaransa, isanzwe ifite ukuboko gukomeye mu mitegekere y’icyo gihugu kuva mu bihe cy’ubukoloni, yatangaje ko yohereje indege z’intambara eshatu mu kirere cya Repubulika ya Centrafrique, mu rwego rwo gufasha ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA) ziri guhangana n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bimaze iminsi bishegesha icyo gihugu.
Repubulika ya Centrafrique imaze imyaka irenga umunani mu ntambara zitandukanye, zatumye abarenga 70% by’abatuye icyo gihugu bari munsi y’umurongo w’ubukene, mu gihe urubyiruko hafi ya rwose rutageze mu ishuri kuko icyo gihugu gifite kaminuza imwe nayo idafite ubushobozi buhambaye.
Muri ibi bihe by’amatora rero, imvururu zongeye kubura muri icyo gihugu ahanini bitewe n’imitwe itatu y’inyeshyamba iherutse kwihuriza hamwe ikagaba ibitero yerekeza mu Murwa Mukuru wa Bangui gufata ubutegetsi.
Perezida Faustin-Archnge Touadéra uyoboye Centrafrique kugeze ubu yashinje François Bozize kuba ari we uri inyuma y’ibikorwa byo guhirika leta ye, nyuma y’uko uyu mugabo yangiwe na Komisiyo Ishinzwe Amatora muri icyo gihugu kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Bozize wavuye ku butegetsi mu 2013 ahiritswe n’inyeshyamba za Sereka, yahakanye aya makuru, n’ubwo ibihugu bitandukanye byakomeje kumushyira mu majwi.
Kubera izo mvururu rero, Leta y’u Rwanda, isanzwe ifite ingabo nyinshi muri MINUSCA, yatangaje ko yohereje izindi ngabo muri Centrafrique mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu izari zisanzweyo, byavugwaga ko zagabweho ibitero n’imitwe y’inyeshyamba igamije gukuraho ubutegetsi.
Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Centrafrique mu 2014, nyuma y’uko imvururu zakurikiye ihirikwa rya Bozize zateje intambara hagati y’umutwe wa Sereka ushamikiye ku idini ya Islam, na Anti-Barak ushamikiye ku idini ya Gikirisitu, intambara byakekwaga ko yaganishaga kuri Jenoside.
Mu 2016, Ingabo z’u Rwanda zahawe inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu, inshingano zikiri gushyira mu bikorwa no muri ibi bihe.
Hagati aho, indege zoherejwe n’u Bufaransa zaturutse ku birindiro by’icyo gihugu biherereye mu gihugu cya Tchad, zikazamara mu kirere cya Centrafrique igihe kitatangajwe.
Umuyobozi w’Ingabo za MINUSCO, Driss Oukaddour, yijeje ko umutekano ucunzwe neza, ati “Twashyizeho uburyo bw’ubwirinzi kugira ngo turinde umujyi wose, turi gukurikirana uko ibintu bihagaze kugeza igihe amatora azabera”.
ubwanditsi