Meya wa La Gresle, mu gace ka Loire mu Bufaransa yatanze itegeko ribuza abaturage be gupfa kuwa Gatandatu, ku Cyumweru no mu minsi y’ikiruhuko, mu rwego rwo kwinubira imikorere y’inzego z’ubuzima muri ako gace zitita ku baturage uko bikwiriye.
Meya Isabelle Dugelet wa Gresle ituwe n’abaturage 850, yavuze ko imikorere y’urwego rw’ubuvuzi muri ako gace iteye umujinya ari nayo mpamvu nawe yasohoye itangazo riteye umujinya.
Ati “Birabujijwe gupfa kuwa Gatandatu, ku Cyumweru no mu minsi y’ikiruhuko kugeza mu gihe kitazwi.”
Gusohora iryo tangazo byakongejwe n’urupfu rw’umwe mu bantu babaga mu nzu yita ku bageze mu zabukuru muri ako gace wapfuye ku Cyumweru gishize tariki 1 Ukuboza, hagashira amasaha abiri n’igice ngo haboneke umuganga umusuzuma.
Meya Dugelet yavuze ko ibyo ari ukutagira umutima no gusuzugura abagize umuryango wa nyakwigendera.
Abigereranya nk’aho mu gace ayoboye nta wemerewe gupfa mu mpera z’icyumweru kuko nta muganga wo kumwitaho uboneka.
Yavuze ko urwego rw’ubuzima muri ako gace no mu tundi turere begeranye rurimo ibibazo bikomeye bikeneye amavugururwa kubera ko abaganga ari bake.
Muyobozi Jerome