Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yatangaje ko gahunda ya guma mu rugo ku bantu bakuze, izakomeza kubahirizwa kugeza nibura mu mpera z’uyu mwaka hirindwa ko bahura n’abandi bakaba babanduza Coronavirus.
Ursula yavuze ko ‘kuba nta rukingo ruraboneka, ari ngombwa kwirinda ko abakuze bahura n’abandi bantu, by’umwihariko ababa mu nzu z’amasaziro’.
Uyu muyobozi yabwiye ikinyamakuru Bild kuri iki cyumweru tariki 12 Mata ati “Ndabizi ko bikomeye ndetse n’uburemere kuba mu kato bifite ariko ni ikibazo cy’ubuzima n’urupfu, tugomba kugira ikinyabupfura no kwihangana”.
Avuga ko abana n’urubyiruko bafite amahirwe yisumbuye yo gukomorerwa ingendo vuba kurenza abantu bakuze n’abasanganywe ubundi burwayi.
Ursula yatangaje ko hari icyizere cy’uko laboratwari y’u Burayi izaba yakoze urukingo rwa Coronavirus mu mpera z’uyu mwaka kandi barimo kuvugana n’abarukora kugira ngo bakore izizabasha gukingira n’ahandi ku Isi yose.
Komisiyo ya EU iherutse kandi gusaba ibihugu by’i Burayi biri mu gice cya Schengen, n’ibindi bikorana n’aka gace kongera igihe cyo gufunga imipaka ku baturuka hanze yako bakora ingendo zitari ngombwa nibura kugeza kuwa 15 Gicurasi 2020.
Ni mu gihe Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu mpera z’icyumweru gishize yasabye ko imipaka y’abinjira muri Schengen n’ibihugu bikorana yafungwa kugeza muri Nzeri 2020.
Ubwanditsi