Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bavuze ko Perezida Joe Biden yaciye iteka rihanagura ibihano byari byarafatiwe uburundi mumya itandatu ishize, Iri teka rivuga ko amatora y’umwaka ushize yasize Perezida Evariste Ndayishimiye atowe, yaganishije igihugu ku mpinduka zigaragara mu nzego nyinshi.
Yakomeje agira ati “Dushima intambwe yatewe na Perezida Ndayishimiye mu guhangana n’ibibazo by’icuruzwa ry’abantu, ubukungu,no kurwanya ruswa kandi dusaba ko iyi ntambwe itasubirara inyuma.”
Mu 2015 nibwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Loni byafatiye u Burundi ibihano birimo ko abayobozi bayo batemerewe viza zibinjza muri Amerika ndetse n’imitungo ya bamwe irafatirwa.
uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko igihugu cyari mu mvururu zikomeye zakurikiye umugambi wo guhirika Pierre Nkurunziza ku butegetsi.
Muri icyo gihe byari bikomeye mu gihugu kuko nibura abantu barenga 1000 barishwe mu gihe abandi benshi bahungiye mu bihugu bituranye n’iki gihugu birimo u Rwanda,Tanzaniya na Kongo.
Izi mvururu zabaye mu Burundi mu 2015 zasize iki gihugu gifatiwe ibihano bikomeye n’amahanga.
M.Louis Marie