Nkuko biri mu rwandiko Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi yandikiye bagenzi babo bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 08/09/2020, abategetsi b’u Burundi ntibashobora kwitabira iyi nama kubera bafite akazi kenshi.
Iyi nama yatumijwe na Perezida Félix Tshisekedi ikaba yaratumiwemo abakuru b’igihugu bya Congo, u Rwanda, Uganda, Angola n’u Burundi, mu ntumbero yo gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu karere.
Muri urwo rwandiko, u Burundi buvuga ko igikenewe imbere ya byose ari inama yahuza u Burundi na Congo, aho ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi babanza kuganira ku bibazo bikomeye birimo icy’umutekano ku mupaka w’ibihugu byombi.
Uru rwandiko rugira ruti: ” Leta y’u Burundi ibona ko mbere na mbere habanza hagategurwa inama yahuza abaminisitiri b’ibihugu bibiri, kandi yiteguye kuganira na Congo ku bibazo nyamukuru, nk’umutekano ku mupaka hagati y’u Burundi na Congo, guhanahana ibicuruzwa hagati y’ibi bihugu bibiri, kwigira hamwe ibijyanye na Covid-19 ku mbibi zacu hamwe n’ibindi”
Byari byitezwe ko abakuru b’ibihugu batanu bahurira muri iyi nama ari: Félix Tshisekedi wa Congo, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na João Lourenço wa Angola.
Ku kibazo cy’umutekano muri kano karere k’ibiyaga binini, bivugwa ko barebera hamwe ibijyanye n’amasezerano yashyizweho umukono mu kwa kabiri 2013 i Addis-Abeba yerekeye kugarura umutekano mu karere k’amajyepfo ya Kongo.
Intumwa z’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, na Congo zimaze iminsi mu mujyi wa Goma mu myiteguro y’iyi nama, hari hategerejwe iza Angola n’u Burundi.
Ku cyumweru gishize ubwo yari mu kiganiro na RBA, Perezida Kagame yavuze kuri iyi nama yatumiwemo na mugenzi we Felix Tshisekedi n’abandi baperezida barimo Ndayishimiye na Museveni,yavuze ko igoranye kubera ko iri mu bihe bya Coronavirus kandi itazakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga gusa yemeza ko igamije umubano mwiza.
Ati “Haracyari inzitizi muri ibi bihe bya Coronavirus,abantu bagahura badakoresheje ikoranabuhanga.Abantu baracyashaka uburyo no kumva neza ingaruka zabyo ariko ni inama igamije umwuka mwiza hagati ya RDC,U Rwanda,Uganda n’u Burundi ndetse haravugwamo n’abandi bagiye batumirwa nka Perezida wa Angola cyangwa bikazagera kuri Congo Brazzaville.Ikigamijwe n’umubano mwiza hagati y’ibihugu.Ntawe utabyishimira.”
Mu cyumweru gishize twari twabagejejeho inkuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Perezida wa RDC,Félix Tshisekedi yatumiye bagenzi be barimo Évariste Ndayishimiye (Burundi), Paul Kagame (Rwanda) na Yoweri Museveni Kaguta (Uganda) mu nama yihariye igamije kwiga ku mutekano w’aka karere izabera i Goma.
Iyi nama iteganyijwe muri uku kwezi kwa Nzeri ariko ngo itariki ntiramenyekana.
Mwizerwa Ally