Guberinoma y’u Burundi yatangaje ko bitarenze kuwa 31 Ukuboza 2020 , ibiro by’uhagarariye umuryango wabibumbye muri iki gihugu bizaba byafunzwe.
MU ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi Albert Shingiro yandikiye umuryango wabibumbye yavuze ko, u Burundi butagikeneye ibiro by’uyu muryango mu gihugu cyabo. Ni icyemezo cyateye impungenge imiryango idaharanira inyungu ikorera muri iki gihugu,
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yari aherutse gusaba u Burundi ko ibiro by’intumwa yihariye y’uyu muryango byakomeza gukora nibura mu gihe cy’umwaka umwe.
Ibi biro byashyizweho mu 2016 bigamije kugenzura uko ibibazo bya politiki byari bikomeye icyo gihe byifashe. Ni ibibazo byari bishingiye ku mvururu zakurikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza.
U Burundi bwatangaje ko Loni itagikenewe mu gihugu mu buryo bwa politiki, bitewe n’uburyo hari umutuzo n’umudendezo ndetse ko amatora aheruka yabaye mu mahoro n’ihererekanya ry’ubutegetsi rikaba biciye mu mucyo.
Bwavuze ko budakeneye ko mu gihugu haba ibiro bishinzwe kugenzura umwuka mubi n’ibijyanye n’imvururu, ko uwo mwuka udahari ahubwo uri mu ntekerezo z’abanyamahanga gusa.
Ikindi ni uko bwifuza gukorana na Loni mu bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage aho kuba ibindi bya politiki.