Leta y’u Burundi yatangaje ko yashyize akadomo kuri dosiye y’urubanza rw’uwari perezida wabwo Cyprien Ntaryamira wapfanye na Juvenal Habyarimana w’u Rwanda mu mwaka 1994.
Mu kiganiro umuvugizi wa Leta y’u Burundi wari kumwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga bagiranye n’itangazamakuru cyibanze ku ifungwa ry’ibitangazamakuru 3 by’Abarundi bahungiye mu Rwanda , bemeje ko byumvikanyweho mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi.
Abavugizi ba Leta na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga batangaje ko ari ikimenyetso cyiza ko umubano w’ibihugu byombi ugiye kurushaho kuba mwiza
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 2 Mata2021 ,kimwe mu bibazo byagarutsweko ni ifungwa ry’ibitangazamakuru bitatu Inzamba, RPA na Renaissance byakoreraga ku butaka bw’u Rwanda kuva bene byo bahunga muri 2015.Sonia Ines Niyubahwe, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi, yavuze ko ari imwe mu ngingo z’inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Burundi n’u Rwanda.
Niyubahwe yavuze ko ibiganiro hagati y’impande zombi bigikomeje.
Umuvugizi wa Leta y’u Burundi yavuze ko ifungwa rya biriya bitangazamakuru ari ikimenyetso cyo kwiyunga hagati y’u Burundi n’u Rwanda.
Prosper Ntahorwamiye yanagaruste ku rupfu rwa Perezida, Cyprien Ntaryamira waguye mu ndege ari kumwe na Perezida Juvenal Habyarimana mu 1994, yemeje ko urubanza u Burundi bwasoje kurukurikirana, kandi n’amashyirahamwe bireba akomeza kwibutswa.
Aba bavugizi bemeza ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo igitotsi muri 2015, abahanga b’impande zompi bakorana kandi ko hejuru y’ubushake bwa politiki hari na gahunda nshya mu bijanye n’uwo mubano.
Hashize iminsi havuzwe gukozanyaho hagati y’ingabo z’u Burundi n’iz’u Rwanda mu ishyamba rigabanya ibihugu byombi, gusa nyuma abayobozi b’ingabo baje guhura babiganiraho.
Perezida Ntaryamira Cyprien na Juvenal Habyarimana baguye mu mpanuka y’indege yabaye kuwa 6 Mata 1994 ubwo bari bakubutse i Dar Es Salaam muri Tanzania