Mucyegeranyo cyashyizwe hanze na Banki y’isi muri uyu mwaka, hagaragara mo ibihugu bikennye kurusha ibindi, cyane cyane kuri uyu mugabane w’Afurika. Iki cyegeranyo cyasize gishyize igihugu cy’u Burundi ku mwanya wa nyuma mu bihugu bikennye ku isi. Ibi bisobanurwa koari ibihugu bifite abaturage bakoresha hasi y’amadolari 2 ku munsi.
Si ubwambere bivuzwe kuko byari byagaragajwe kandi n’Ishyirahamwe rirwanya ruswa, ikimenyane no guhindura ingendo mu Burundi, PARCEM, rikaba ryarasohoye icyegeranyo cy’ubushakashatsi ryakoze igihe u Burundi bwizihizaga isabukuru y’imyaka 60 bumaze bwigenze, kigaragaza ko imibereho y’Umurundi muri iki gihe mu 2022, iri hasi y’uko Umurundi yari ameze mu 1962 igihe u Burundi bwabonaga ubwigenge.
Iri shyirahamwe kandi rikavuga ko nubwo Abarundi bavuye kuri miliyoni 2 muri icyo gihe bakaba bageze kuri miliyoni 12 ubu, ngo ukwiyongera kwabo ntikwajyanye no gutera imbere kw’ubukungu
Nk’uko PARCEM ikomeza ibivuga ibibazo bya politiki byagize uruhare mu kudindiza ubukungu bw’igihugu, nko mu 1972 ubukungu bw’u Burundi bwasubiye inyuma ho ibice 6 ku ijana, kuva mu 1993 kugeza mu 2005 busubira inyuma ho ibice 33 ku ijana.
Ibi PARCEM ivuga si amakabyankuru kuko bishingiye ku bushakashatsi. Abakurikirana imibereho y’Abarundi na bo ni ko babibona.
Umwe muri bo witwa Meg Guillebaud, uwihaye Imana wo mu idini ry’abaporoso, wagize uruhare mu gushinga ishuri rya segonderi mu ntara ya Rutana hamwe n’ ibindi bikorwa byo gufasha abakene mu mujyi wa Bujumbura muri za 60 (1960).
Mu gitabo yanditse, Rwanda: The Land God Forgot? Meg Guillebaud aravuga ko igihe cy’ubwigenge bw’ibyo bihugu mu 1962, u Rwanda n’u Burundi ari byo byari bikennye cyane ku isi. Arakomeza avuga ko mu mwaka wa 1973, ibihugu bine byari bikennye cyane ku isi byari u Burundi, u Rwanda, Haïti na Bangladesh.
Abashakashatsi bakomeje kugaragaza ko ikibazo cy’ubukene cyo mu gihugu cy’uburundi cyatangiye kera bivugwako ubwigenge bwo 1962 bwabaye iki gihugu kinafite ubukene.
Bikomeje kugaragara ko ikibazo cyo kurwanya ubukene, cyabereye u Burundi ingorabahizi muri iyi myaka 60 igihugu kimaze cyibonye ubwigenge, iki gihugu nacyo kiri gukora iyo bwabaga ngo kirebe ukuntu cyasohoka muri iki kibazo.
Si u Burundi gusa kuko ibihugu byinshi by’Afurika byugarijwe n’ubukene nyamara ni uko iki gihugu kiza kibihagarariye.
Umuhoza Yves