Mu nama y’umuryango w’abibumbye yateranye mu cyumweru gishize, ibihugu 15 birimo n’u Burundi byanze gushyira umukono ku itegeko rihana ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byo mu ntambara.
Radiyo RPA itangaza ko muri iyo nama igihugu cy’u Burundi cyarahiye ko kitazasinya iryo tegeko rihana ibyaha birimo Jenoside ndetse n’ibyaha bikorerwa mu ntambara.
Ibihugu 115 byasinye iri tegeko ariko ibigera kiri 15 byanze kuryemeza naho ibihugu 28 birifata.
Muri ibyo byanze kuryemeza harimo ibiri mu kanama k’umutekano ku isi aribyo u Burisiya n’u Bushinwa.
Ku mugabane w’Afrika, ibihugu bine nibyo bitayisinye aribyo u Burundi, Eritereya, Zimbabwe na Misiri.
Kuba Leta y’u Burundi itaremeje iryo tegeko ngo biragaragaza ko icyo gihugu gishyigikiye ibitekerezo byo gutsemba no kurimbura ubwoko nk’uko bivugwa n’umucamanza Niyonzima Gustave ukuriye ishyirahamwe ry’abacamanza baburanya ibyaha bihanwa n’amategeko mpuzamahanga mu Burundi.
Ati ” Iyi ngingo ntitangaje na gato kuko urebye ibyo abakozi bayo bakora barimo abapolisi,n’Imbonerakure kuko bica abantu abandi bagafungirwa ubusa, abandi bakaburirwa irengero kandi n’abahamwe n’ibyaha ntibahanwe”.
Uyu mugabo avuga ko ibi bigaragaza icyo abategetsi b’igihugu bategura kandi birimo kugaragaza hashobora kuba ikintu gikomeye.Ati” ibibi bishobora kuba igihe icyaricyo cyose kuko habaye n’ibarura rya moko mu kwezi kwa 12/ 2020, ibyo bigaragaza ko hari ikintu kirimo gutegurwa”.
Yemeza ko n’ibindi bihugu bitatoye iryo tegeko usanga bishyigikirana mubikorwa byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu kuko niyo bagiye gufatirwa ibihano usanga ibyo bihugu bya karundura usanga byitambika byanga abafatira ibihano ibihugu nk’ibyo aribyo bita “solidalite negatif”.
Abategetsi b’u Burundi ngo bafite indimi ebyiri mu kurwanya Jenoside nk’uko bitangazwa na Ndoreyimana Emmanuel ukuriye ishyirahamwe ryiyemeje kugarura amasezerano y’Arusha mu Burundi.
Ati ” Ibi bigaragaza ko ibyo abategetsi b’ibihugu bavuga bitandukanye n’indahiro bavuga iyo barahirira kuyobora igihugu, kuko harimo ko bazarwanya Jenoside ariko dusanga ibi ari ukubivuga ku munwa kuko bitandukanye cyane n’ibikorwa byabo byo kurwanya Jenoside”.
Hari ibikorwa byagiye bikorwa n’abategetsi bigaragaza icyo bashyize imbere nk’ibyiswe safisha, kamwe kamwe n’ibindi kuburyo ababikurikiranira hafi bemeza ko hari Jenoside irimo gutegurwa mu gihugu cy’u Burundi.
Kayiranga Egide