Leta y’uBurundi mu buhuza hagati y’abahoze muri FDLR n’abayobozi ba CNRD/FLN aribo Gen.Hamada na Gen.Jeva baje gushinga CNRD/FLN
Ikinyamakuru African intelligence kivuga ko Leta y’u Burundi mu byumweru bishize yakiriye muri iki gihugu abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na FLN; imitwe yombi ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Africa Intelligence ikomeza ivuga ko umuhuro w’abahagarariye iyi mitwe n’u Burundi wabereye hafi y’umupaka w’iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (mu ntara ya Cibitoke).
Nta byinshi iki gitangazamakuru cyigeze gitangaza ku byavuye mu biganiro by’impande zombi, gusa u Burundi bwakiriye intumwa z’iriya mitwe yombi mu gihe u Rwanda rubushinja kuba buhuriye na yo mu mugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.
Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Cibitoki ivuga ko abitabiriye iyi nama ku ruhande rwa FDLR baje bahagarariwe na Maj.Muhire Yefuta Komanda wungirije mu mutwe wa CRAP n’izindi ntumwa,mu gihe uruhande rwa FLN rwari ruhagarariwe na Col.Fabien Kamayi,amakuru kandi avuga ko na Gen.Hamada yari yohereje intumwa.
Isoko ya Rwandatribune ivuga ko Gen.Hamada yemera guhuza imbaraga na Gen.Omega bagakora umutwe umwe ,mu gihe Gen.Jeva we iby’ibi biganiro atabikozwa.
Leta y’uBurundi ifite umugambi wo kurunda abarwanyi barenga ibihumbi 50 muri Kivu y’amajyepfo,aho benshi bazaba bagizwe n’abahoze mu mitwe irwanya Leta y’uRwanda ariyo FDLR,FLN,RUD URUNANA,PDM na FPP abayobozi b’iyi mitwe bakaba bamaze iminsi bakorana amanama bwihishwa na Gen.Maj Aglicole Ntirampeba uhagarariye uBurundi muri Congo-Kinshasa.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com