Ubwo yafunguraga ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwa KABU16 kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko igihugu cye ari cyo gihugu gikize ku isi bityo ko nta nkunga ya bank y’isi gikeneye.
Yavuze ibi nyuma yuko igihugu cye cyafitiwe ibihano na bank y’isi maze avuga ko ibyo bihano byabagiriye akamaro kuko byatumye biteza imbere , bagahashya inzara n’ubukene, bityo rero bakaba batagikeneye inkunga zituruka mu mahanga.
Kuva mu 2015 u Burundi bwafatiwe ibihano bitandukanye birimo no guhagarikirwa inkunga zitandukanye, na bamwe mu bayobozi bakumirwa mu bihugu bigize Umuryango w’u Bumwe bw’u Burayi.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwa KABU16 kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, Perezida Ndayishimiye yatangaje ko kuva inkunga bahabwaga zihagaze ari bwo u Burundi bwateye imbere kugeza ubwo abaturage bose babonye ibiribwa bihagije, indwara nka bwaki ziraranduka.
Yagize Ati “Abantu bavuze ngo nta mfashanyo tuzongera guha u Burundi, byaranshimishije cyane. Kera tugifashwa twari turwaye bwaki, uyu munsi ntayo tukirwayo, twari tukiba muri nyakatsi uyu munsi kuyibona ni gitangaza none reba ibyo turi gukora. Mbere twaravugaga ngo mudufashe turashonje, turakennye”.
Yagaragaje kandi ko isomo rikomeye yigiye ku babyeyi ari uko iyo umwana ageze igihe cyo gucutswa nta mbabazi bamugirira bahita bamukura ku ibere.
Ati “Ubu ndababwira nti ’nguriza nzakwishyura’. Nigeze no kubwira Banki y’Isi nti ’njye nta mfashanyo nkeneye, njye nimungurize nzayabasubiza mu myaka itanu n’inyungu yanyu nyibahe’, barandeba bati ’uzayakoresha iki?’ Nti ’u Burundi ni cyo gihugu cya mbere gikize ku Isi’, ubwo rero nimuzane amafaranga murebe ko ntazabishyura kandi nkakomeza gukira”.
Ndayishimiye akunda kuvuga ko u Burundi bukize kubera umutungo kamere, ikibazo ari uko utabyazwa umusaruro. Nyamara urugomero rwatashywe ku mugaragaro nta muhanda mwiza urugeraho ndetse yavuze ko banze gutegereza umuhanda ngo rutazangirika umuhanda utaranakorwa.
Yavuze ko ingomero za mbere zajyaga kubakwa mu Burundi abayobozi bakarya amafaranga ndetse ngo n’urwatashywe rwarokotse bigoranye.
Yanasabye ko umuriro w’amashanyarazi babonye wakoreshwa mu nganda zitunganya ubutare buri mu Burundi, kuko ngo biramutse byubahirijwe nta myaka itanu yashira bikivugwa ko u Burundi bukennye.
Perezida Ndayishimiye atangaje ibi mu gihe inzara iri kuvuza ubuhuha mu gihugu cye, aho abantu batabaza bavuga ko inzara ibamereye nabi, lisansi ibona umugabo igasiba undi, ibiciro ku isoko birurizwa buri munsi bikaba bigaragara ko nubwo na mbere y’uko bafatirwa ibyo bihano bari bakennye gusa nyuma ari bwo hatatswe ubukene cyane muri iki gihugu.
Perezida Ndayishimiye yagiye ku butegetsi asimbuye Perezida Nkurunziza hakaba hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu mu 2025.
Rwandatribune.com