U Burusiya bwatangaje ko bwamaze kugeza intwaro za mbere z’ubumara muri Belarus, mu kwitegura kwitabara mu gihe umutekano w’u Burusiya waba ubangamiwe.
Yabitangarije mu nama yiga ku bukungu mu Mujyi wa St. Petersburg kuri uyu wa Gatanu.
Putin yavuze ko u Burusiya bushobora gukoresha izo ntwaro mu gihe “haba hari ikibangamiye ukubaho kwabwo”.
Ni amakuru yakangaranyije bimwe mu bihugu by’u Burayi na Amerika by’umwihariko ibihuriye mu muryango w’ubutabarane wa NATO.
Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, yatangaje ko bari gukurikiranira hafi ibivugwa n’u Burusiya, gusa ashimangira ko nta mpamvu n’imwe babona yatuma u Burusiya bwifashisha intwaro z’ubumara.
Ati “Nta kimenyetso na kimwe tubona kigaragaza ko u Burusiya buri kwitegura gukoresha intwaro z’ubumara.”
Belarus ni kimwe mu bihugu bituranye n’u Burusiya kandi by’inshuti, ndetse ni hamwe mu hifashishijwe ubwo u Burusiya bwagabaga ibitero muri Ukraine.
Putin yavuze ko iyi mpeshyi izarangira bamaze kugeza intwaro zose z’ubumara bifuza muri Belarus.
Ubwo yabazwaga igihe bateganya kuzikoreshereza, Putin yavuze ko atagamije gukangaranya abatuye Isi, gusa yizeza ko mu gihe cyose azabona igihugu cye gisumbirijwe, bazazikoresha.
U Burusiya nicyo gihugu cya mbere gifite intwaro nyinshi z’ubumara, zifite ubushobozi bwo kwangiza no kwica mu kanya gato
Abasesenguzi benshi bahamya ko Putin ajyana isi ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques isi yose igashira.Gusa nkuko ijambo ryayo rivuga,Imana ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo Armageddon ivugwa muli bibiliya.Birashoboka cyane ko yegereje iyo urebye ibirimo kubera ku isi byinshi biteye ubwoba cyane.Turusheho gushaka imana,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi,kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli igice cya 2,umurongo wa 11 havuga.