Nyuma y’amezi atatu u Burusiya bugabye igitero kuri Ukraine, intego z’intambara yabwo ubu zirimo kwibanda ku gufata Uturere twose mu burasirazuba bwa Ukraine agace kiganjemo inganda mu Ntara ya Donbas.
Nyuma yo kwigarura umugi wa Marioupol ku buryo budasubirwaho, ingabo z’u Burusiya zikomeje kwigira imbere mu Ntara ya Donmbas ndetse ubu akaba ariho zishyize imbaraga mu rwego rwo kuyigaruri yose.
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru by’Iburengerazuba nka France 24, aremeza ko mu masaha 24 ashize ingabo za Ukraine ziri gusubira inyuma ku buryo bugaraga muri iyi Ntara kubera ibitero bikaze ziri kugabwaho n’ingabo z’u Burusiya.
Imirwano ikomeye ubu, iri kubera mu mugi wa Severodonesk ukaba n’umugi munini uherereye mu Ntara ya Donbas ukiri mu maboko y’ingabo za Ukraine.
Ikinyamakuru France 24 Gikomeza kivuga ko ingabo z’u Burusiya ziri hafi kugota uyu mugi ndetse ko zamaze gufunga umuhanda uwuhuza n’utundi duce twa Ukraine nyuma yo gusenya ikiraro kiwuhuza n’utundi duce bituma ingabo za Ukraine zitongera kubona ubufasha ndetse n’ubuzima bukarushaho kuzikomerera. U Burusiya kandi bwashegeshe ahantu hanini mu mujyi wa Severodonetsk kubera ibisasu biremereye birimo misile na za Rocket ziri kuharasa.
Mu gihe abasirikare b’u Burusiya bafata umuhanda werekeza i Bakhmut, umujyi wa Severodonetsk zahita zibasha kugota umugi wa Severodonestk wose nk’uko zabikoze i Marioupol.
Ibi byatumye Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky avuga ko u Burusiya bushaka gusenya imigi ya Donbas yose nk’uko zabikoze i Marioupol.
Akomeza avuga ko ubu ibintu bimeze nabi cyane mu Ntara ya Donbas ndetse anasaba Ibihugu bya NATO guha Ukraine izindi ntwaro ziremereye kugira ngo ingabo ze zibashe guhagarika umuvuduko w’ingabo z’u Burusiya mu duce dutandukanye tw’Intara ya Donbas dusa n’uturi kwigarurirwa n’ingabo z’u Burusiya uko bwije n’uko bukeye.
Perezida Zelenky avuga ko impamvu ari uko ingabo z’u Burusiya ari nyinshi cyane ndetse ko zifite n’ibikoresho bihambaye kurusha iby’ingabo za Ukraine mu ntambara iri kubera mu ntara ya Donbas.
Serhiy Haidai umukuru w’ingabo za Ukraine mu Karere ka Luhansk, na we yavuze ko imirwano ikomeye yageze mu nkengero z’umugi munini w’ingenzi wa Severodonetsk ushaka kwigarurirwa n’u Burusiya.
Yakomeje avuga ko abasirikare b’u Burusiya bari hafi cyane y’umugi wa Severodonestk ku buryo bashoboraga gukoresha ibisasu bya ‘mortiers’, imbunda za rutura hamwe n’ibisasu by’indege z’intambara mu kuwurasaho.
Umugi umwe gusa wa Lysychansk ni wo usigaye kugira ngo Akarere ka Luhansk gafatwe kose n’ingabo z’u Burusiya.
Ku rundi ruhande Perezida Vladimir Putin yasuye abasirikare bakomerekeye ku rugamba bakaba barwariye mu bitaro bya gisirikare mu murwa mukuru Moscow. Perezida Putin yabwiye abo basirikare ko ababyeyi babo bazaterwa ishema n’abahungu babo
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM